Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Agakiza gusa katagira agaceri (cyangwa inote) nako gashobora guhungabanya nyirako” Pastor Basebya...

“Agakiza gusa katagira agaceri (cyangwa inote) nako gashobora guhungabanya nyirako” Pastor Basebya Nicodème

Turabaramutsa bene Data mwese mukunda gusoma amakuru n’ibyigisho byacu dutanga bijyanye n’iyobokamana mu gitangazamakuru cyacu.

Nifuje ko twavuga ku kintu rusange abantu benshi dusangiye kireba imibereho yacu ya hano ku isi. Kuri iyi si buri muntu wese yifuza kubaho neza. Ntawanga gukira nuko abishaka yenda bikanga ariko buri wese yumva yagira amafaranga ahagije yo kumutunga, gutunga abe, no kwifata neza bituma abaho aguwe neza. Hari amagambo yo muri Bibiliya abantu bamwe bishyingikirizaho bigatuma rimwe na rimwe badakora ibyo bakagombye gukora ngo bagere k’ubutunzi bifuza ahubwo bagahanga amaso ijuru bizeye ko byanze bikunze kubaha Imana kwabo kimwe no gutitiriza Imana mu masengesho bishobora kubageza kubahesha ubwo butunzi. Bimwe mu Byanditswe byera bifashisha twavuga nk’amagambo aboneka mugitabo cy’Imigani 22:4 handitswe ngo “Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.” Uyu munyabwenge avuga ko umuntu aramutse yicishije bugufi akubaha Imana, ingororano ye izaba “ubukire.” Ni iby’ukuri koko ijambo ry’Imana ntiribeshya ariko se koko byanze bikunze umuntu wese uca bugufi akubaha Imana ahinduka umukire?

Igisobanuro cy’ubukire ndibaza ko kinyurana bitewe n’umuntu n’aho ari. Bamwe dushobora kureba ubukire dufatiye kubyo umuntu atunze nk’amafaranga, amatungo n’imirima, abana yabyaye, umurimo akora n’ibindi byo muburyo bufatika. Hari n’abandi bashobora gusobanura ubukire badahereye kubyo umuntu atunze mubifatika biboneshwa amaso, ahubwo bahereye k’ubutunzi bwo muburyo budafatika, ndavuga ubutunzi bwo mu mutima. Ndahamya ko umutima utekaniwe, umutima unyuzwe n’uko umuntu ari, umutima ufite ibyiringiro by’ejo hazaza, ari wo mutima ufite ubutunzi bukomeye.  Kubizera Imana, gutunga Yesu Kristo nibwo butunzi busumba ubundi butunzi bwose bwo ku isi. Intumwa Pawulo yatanze ubuhamya avuga ngo “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu…” (Abafilipi 3:7-8). Ni iby’ukuri kumenya no gutunga Kristo Yesu ni ubutunzi butagira akagero kubera amahoro n’ibyiringiro atanga, ariko kandi dukwiye kuzirikana ko agakiza gusa (gutunga Yesu Kristo mu mutima) katagira agaceri (cyangwa inote) nako gashobora guhungabanya nyirako. Agakiza iyo kagendanye n’ibiceri burya kagira ireme, nkuko dukunda kuvuga ko ntakuri kutagira ifaranga.

None rero abubaha Imana dukomeze dusenge ibintu byose tubishyire mu maboko y’Imana ahasigaye ibiceri (amafaranga, ubutunzi) bizizana? Kwizera ko Imana yasezeranije ubukire abayubaha mu ruhande rumwe ni ukuri kudakuka, ariko mu rundi ruhande bishobora kuyobya cyangwa byayobeje abantu batari bake.   Icyari gikwiye ni ukumenya ngo ni ubuhe bwoko bw’ubutunzi buvugwa cyangwa nifuza? Ikindi reka nibaze nti mbese kugera kuri ubwo butunzi nshaka bisaba iki? Ndahamya ko ari abantu bake cyane babonye ubutunzi muburyo bw’ibifatika (materially) bukomotse gusa mu guca bugufi hanyuma bakubaha Imana ahasigaye bakarenza akaguru ku kandi maze ibintu bikizana.  Ikindi kandi ndahamya ko ubutunzi bwo muburyo budafatika, ndavuga uburyo bw’ibyiyumvo n’umwuka (moral and spiritual wealth and wellbeing) buturuka mu guca bugufi no mukubaha Imana ariko kugira ngo bube butekanye bukeneye gushyigikirwa n’ubutunzi bwo muburyo bufatika. Ntawatekanirwa mu byiyumvo no mu Mwuka mu nda ntakirimo! Pawulo abisobanura neza, agira ati “Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, … Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo” (1 Timoteyo 6:6-7).

Kunyurwa ni bumwe m’ubutunzi abizera Imana bafite bakomora k’Umwuka w’Imana uri muri bo, akabiringiza ibindi byiza Imana ibafitiye, ariko kandi nk’uko Pawulo avuga, kugira ngo banyurwe nibura bakwiye kugira umutekano w’inda n’uw’ibyo kwambara. Gukira k’umutima no k’umubiri rero ni uruhare rwa buri wese kugira ngo agere kucyo Imana yamuteganirije. Ni ngombwa gukora ukw’imbaraga n’ubwenge byacu bingana hanyuma tugasenga dusaba ko Imana iha umugisha ibikorwa by’amaboko yacu n’ubwenge bwacu. Dore uko Pawulo abibwira abizera bari bahagaritse ibyo gukora bagatumbira ibizava mu ijuru gusa “Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. Twumvise ko hari bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo. Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo” (2 Abatesalonike 3:10-12). Aba bari abakristo bahagaritse imirimo yose, baba hamwe basenga barindiriye kugaruka kwa Yesu Kristo. Gusenga no gutegereza Yesu ni byiza ariko Yesu azadusanga ku kivi dukora.

Ubutunzi dusezeranywa n’Imana ntabwo buhanuka mu ijuru, tubugeraho dukoresheje amaboko yacu nk’uko Yesaya (3:10) yahanuye avuga ati “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.” Abakiranutsi ntibatungwa no gusenga no gusabiriza gusa, ahubwo batungwa n’imirimo y’amaboko yabo. Igitabo cy’Imigani kitubwira ko “Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire (Imigani 10:4). Ubukire twese dushaka, bwaba ubukire bwo k’umutima cyangwa ubukire bw’ibifatika by’umubiri, kubigeraho bisaba kwiyuha akuya.   Kwizera Yesu Kristo no kumusaba guha umugisha ibyo dukora nibyo bitugeza kubukire nyabwo buri wese akishimira urwego Imana imugejejeho uyu munsi agakomeza kandi ibyiringiro by’uko nakomeza kugira umwete wo gukora (si ugusenga gusa) Imana izamugwiriza imigisha ituma ayihesha icyubahiro kuko “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,…” (Imigani 10:22). Saba Imana guha umugisha ibyo ukora byose uko byaba biri, uyisabe kuba unyuzwe nuko uri uyu munsi, uyisabe kuguteramo ibyiringiro by’ejo hazaza kandi ikugwirize umugisha bituma ubaho unyuzwe wishimiye ubutunzi bwo muburyo bufatika n’ubw’Umwuka yaguhaye kimwe nubwo izaguha.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here