Home INGO ZITEKANYE Airtel Rwanda yatangije internet ya 4G izagera kuri 95% .

Airtel Rwanda yatangije internet ya 4G izagera kuri 95% .

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yashimiye Airtel Rwanda ku bwitange bwayo mu gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda zayo zo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yabigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru, ahatangirijwe murandasi ya 4G izagera mu bice 95% by’u Rwanda mu gihe cya vuba, ikaba igamije guteza imbere itumanaho no korohereza abakoresha serivisi z’itumanaho mu gihugu.

Iyi murandasi ya 4G, izaba ikora ku kigero cy’ 100% mu myaka ibiri iri imbere, yatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024.

Mu ijambo rye, Emmanuel Hammez, umuyobozi wa Airtel Rwanda, yavuze ko gukwirakwiza iyi murandasi bizafasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, bityo abakoresha Airtel Rwanda bakaba bazabona uburyo buhamye bwo guhamagara no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’izindi, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Voice Over 4G (VoLTE).

Hammez yashimangiye ko iyi murandasi izagera ku baturage 95% b’u Rwanda, ndetse avuga ko buri munyarwanda ukoresha umurongo wa Airtel Rwanda azagira inyungu mu kuyikoresha.

Rugambwa ushinzwe amategeko muri Airtel yasobanuye ko iri ari ikoranabuhanga rishya kandi ryihuta, ndetse rijyanye na gahunda ya Leta ya ‘Broadband Policy’ yasohotse muri 2022 igamije ko serivisi z’ikoranabuhanga zimukira kuri tekinoloji nshya kandi ryihuta, ndetse Abanyarwanda bose bakazibona ku giciro cyiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yavuze ko itangizwa rya murandasi ya 4G rizazamura umubare w’abakoresha internet mu gihugu, bikanatuma ikoranabuhanga rishyirwa mu bikorwa ku giciro gito, bityo bikazafasha abanyarwanda benshi kugira ubuzima bworoshye.

Airtel Rwanda kandi yashimiwe ko yatangije gahunda yiswe Connect Rwanda, ifasha abaturage kubona telefoni zigezweho (smartphones) ku giciro cyiza.

Mu 2023, Airtel Rwanda yatangiye kugurisha telefoni zigura 20,000 Frw mu karere ka Kayonza, kandi gahunda yo gutanga izi telefoni izakomereza no mu karere ka Rubavu mu mpera z’umwaka wa 2024.

Iyi gahunda igamije gufasha abanyarwanda benshi kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga no kongera umubare w’abakoresha internet mu gihugu.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS