Home AMAKURU ACUKUMBUYE AKANYAMUNEZA KU BAGENZI BATEGA IMODOKA GIKONDO – BWERANKORI

AKANYAMUNEZA KU BAGENZI BATEGA IMODOKA GIKONDO – BWERANKORI

Nyuma y’aho imodoka zitwara abantu zibakuye Bwerankori zibajyana mu bindi byerekezo zongerewe, abahatuye barashima ko ubu basigaye bagera aho bagiye badatinze mu nzira nka mbere

Umuhanda Gikondo Bwerankori ni umuhanda nyabagendwa, ubamo abagenzi benshi berekeza imihanda itandukanye mu mugi wa Kigali, kandi agace ka Gikondo kakaba ari agace kari mu duce dutuwe cyane mu mugi wa Kigali, kandi hakorerwa ibikorwa byinshi by’ubushabitsi.

Ni ku bw’iyo mpamvu, abagenzi benshi usanga bari ku byapa abagenzi bategererezaho imodoka (arrete) bategereje kwerekeza hirya no hino mu mugi gushaka ubuzima cyangwa mu bindi bikorwa bitandukanye. Uri Gikondo ushobora kubona imodoka ikwerekeza ahantu hatandukanye nka:

Bwerankori-Gikondo-Remera

Bwerankori-Gikondo –Nyabugogo

Bwerankori-Gikondo-Kimironko

Bwerankori-Gikondo-mu mugi.

Ibyo byerekezo byose uko ari bine, bitatu muri byo bifitwe na sosiyete itwara abagenzi ya ROYAL, hanyuma ikindi cyerekezo gisigaye kikagirwa na sosiyete yindi ya KBS (Kigali Bus Service).

Hashize iminsi rero havugwa ikibazo cy’imodoka nkeya zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali, bituma abantu bakererwa ku mirimo bagiyeho, cyangwa se gahunda bari bafite zigapfa kubera gutegereza igihe kirekire ku muhanda bnategereje imodoka zibatwara. Icyo kibazo rero cyanageze ku banya Gikondo, ndetse ibitangazamakuru byinshi birabitangaza bisaba ko hagira igikorwa ngo abantu babashe kubona uko bagenda byihuse badakerewe mu kazi cyangwa mu zindi gahunda zabo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ari nacyo gifite ibigendanye no gutwara abantu mu nshingano zacyo, cyashatse uburyo cyakemura icyo kibazo, gishakira ubwunganizi sosiyete zindi zafasha izari zisanzweho. Hari hashize igihe icyo kigo RURA gishyizeho itangazo ko abafite kwasiteri zishobora gutwara abantu, bakwiyandikisha kugirango babashe kunganira izindi sosiyete zatwaraga abantu.

Umuhanda Gikondo-Bwerankori rero ntiwatanzwe mu kunganirwa, kuko uretse ROYAL na KBS byari bimenyerewe, ubu umuhanda uwusangamo andi masosiyete abiri yaje kunganira izo zari zisanzweho. Ayo masosiyete ni YAHOO CAR na VOLCANO byari bimenyerewe ubundi mu gutwara abantu  berekeza mu ntara bavuye mu mugi wa Kigali, cyangwa bava mu ntara berekeza mu mugi wa Kigali.

Nk’uko twaganiriye n’abagenzi bakoresha uyu muhanda Bwerankori-Gikondo, ibi byarabafashije cyane kuko nubwo bitakemuye ikibazo burundu, ariko nibura ubona hari ikiyongereyeho. Umwe twaganiriye utarashatse ko afatwa amajwi ndetse n’amashusho yagize ati “ Njye rwose byaranshimishije, kuko mbere nazaga gutega imodoka ntizeye ko ndi buhite nyibona, ariko ubu iyo atari ROYAL ngenda na YAHOO maze nkabasha kugera aho nkorera ntarakererwa. Ndashimira leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda muri rusange, na RURA by’umwihariko, ku kuba bakora uko bashoboye ngo Abanyarwanda tubashe kubona serivise tugomba nk’abaturarwanda, muzabadushimirire”.

Ubu imodoka za VOLCANO zifasha aberekeza Remera bavuye Gikondo, naho imodoka za YAHOO zigafasha abava Gikondo berekeza muri gare ya Nyabugogo, ndetse n’abava Gikondo berekeza Kimironko. Imodoka za YAHOO car zijya Nyabugogo zifite nimero 206, mu gihe izijya Kimironko zifite nimero 215.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here