Akarere ka nyarugenge mu mujyi wa Kigali kahawe igihembo cy’umwanya wa 2 mugutanga serivisi zi’rangamimerere ku baturage benshi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize 2023-2024.
Aka karere kakaba kashyikirijwe igihembo hanizihizwa umunsi nya-frica wirangamimerere , hanatangizwa icyumweru cyahariwe irangamimerere kizarangira tariki 3 Nzeri 2024.
Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali iki cy’umweru cyatangirijwe mu kagali ka karama umurenge wa Kigali mu karere ka nyarugenge kikaba ari icyumweru cyahawe insangamatsiko igira iti: “Ikoranabuhanaga mu irangamimerere ridaheza umusingi w’iterambere” iki cyumweru kikazarangwa no kwegereza abaturage serivise zirangamimerere.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee yavuze ko irangamimerere ari umusingi umuntu wese akeneye muri byose kuko bisaba umwirondoro uba wanditse mu bitabo.
Naho umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nsengiyumva Samuel yavuzeko mu mujyi wa Kigali hahora urujya n’uruza rw’abaturage bamwe batari mu irangamimerere ariko ko bagiye kurushaho kubegera
Imibare ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igargaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari akarere ka Gakenke ariko kahize utundi mu gutanga serivise zirangamimerere ku baturage benshi n’amanota 99%, Akarere ka Nyarugenge kaza ku mwaka wa kabiri n’amanota 98.8% , haga kujrikiraho Akarere ka Muhanga n’amanota 94.8% na Karere ka Huye 94.6%, mu gihe akarere ka Nyabihu kaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 94.4%, naho ku mwanya wa 29 hari akarere ka Kayonza n’amanota 73.4% , ku mwanya wa nyuma hari akarere ka Burera n’amanota 68.6%
Nd. Bienvenu