Home IYOBOKAMANA Amakuru adasanzwe Akazi ko gusogongera bombo uhembwa $78,000 ku mwaka kavugishije benshi hi

Akazi ko gusogongera bombo uhembwa $78,000 ku mwaka kavugishije benshi hi

Candy Funhouse, uruganda rukora bombo rwo muri Canada rugiye gutanga akazi gahemba ibihumbi 78 by’amadolari y’Amerika (asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda), ku muntu uzajya usogongera bombo 3500 mu kwezi mbere y’uko zishyirwa ku isoko.

Ikinyamakuru La Presse cyo muri Canada dukesha iyi nkuru kivuga ko uwemerewe gusaba aka kazi ari umuntu utuye muri Canada cyangwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ikindi ngo agomba kuba nibura afite imyaka 5 kuzamura, akazi akaba yagakorera aho ashaka, haba mu biro cyangwa iwe mu rugo.

Umuntu wemerewe gusaba aka kazi agomba kuba afite imyaka 5 kuzamura.

Candy Funhouse imaze gutangaza iby’aka kazi benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakavuzeho cyane, bavuga ko n’uwabahemba macye ku mushahara watanzwe bagakora. Iyi nkuru Kandi yagarutsweho n’ibinyamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi.

Nyuma y’ibyumweru bibiri itangazo rihamagarira abantu gupiganirwa aka kazi risohotse, Candy Funhouse imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 100 z’abagasaba.

Abenshi ni abantu bakuru, naho 25% ni abana.
Umuntu uzatsindira aka kazi, ngo azahabwa amahugurwa y’uburyo basogongera bombo, kandi ahabwe ubwishingizi bwo kuvuzwa amenyo 100%.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here