Home AMAKURU ACUKUMBUYE Alarm Ministries bazaririmba bonyine mu giterane “Alarm Sound”

Alarm Ministries bazaririmba bonyine mu giterane “Alarm Sound”

Alarm Ministries batangaza ko nyuma y’imyaka ibiri nta giterane gikorwa kubera Covid-19, ubu bateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana batatumiyemo abandi baririmbyi.

Iri tsinda ry’abaririmbyi rikunzwe n’abatari bake batangaje ko bahisemo kutagira abandi baririmbyi batumira, ngo baze kuririmba muri iki giterane kugira ngo bazagire umwanya munini uhagije wo kuririmbira abantu indirimbo zabo kuko hari hashize igihe kinini.

Muhumure Confiace uhagarariye iki gikorwa( Event Manager) yatangaje ko bahisemo kutagira abandi baririmbyi batumira, kugira ngo ubwabo bazagire umwanya uhagije wo gufatanya n’abakunzi babo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko byagiye bigarukwaho kenshi n’abakunzi babo babibasaba.

Yagize ati” Twifuje kuzaririmba twenyine, kubera ko umwanya ukunda kuba muto, wenda twatumiye abantu benshi batandukanye, ugasanga ba nyirigikorwa bafashe umwanya mutoya cyane, kuburyo n’ibyo bateguye byose batabitambutsa.”

Muhumure Confiace uhagarariye iki gikorwa( Event Manager) avuga ko azaba ari umwanya uhagije wo kunezerwa.

Akomeza avuga ko kandi bafite indirimbo nyinshi cyane, kubera imyaka ibiri bamaze badakora, yaba inshya cyangwa n’izindi zisanzwe abantu bakunze cyane. Aho ahamya ko azaba ari umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana kandi biteguye neza cyane.

Iki gitaramo cyiswe Alarm Sound concert kizaba ku Itariki 02/10/2022 ni ku nshuro ya mbere kizaba kibaye, ariko batangaza ko ari igikorwa bifuza ko kizaba ngarukamwaka. Iki kikaba ari Seoson one, ibindi nabyo bikazajya biza bikurikiza indi mibare. Aho kizaba ari umwanya wo kuramya no guhimbaza, ndetse bakaba banafata amajwi y’indirimbo zabo nshyashya, cyangwa no kumurika izindi zaba zarasohotse.

Nta mpungenge batewe n’ifungura ry’amashuri…

Iki giterane kizaba icyumweru kimwe n’ifungura  ry’amashuri, kuko amashuri azatangira ku itariki ya 26/09/2022 muri ibi bihe  ababyeyi benshi baba bataka ubukene ,kandi kwinjira ari amafaranga aho icyicaro cya makeya ari ibihumbi 5, bagaragaje ko nta mpungege bibateye.

Muhumure yagize ati” Nta mpungenge biteye, kuko abantu benshi bari bakumbuye kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwisanzuye, bazaza rero dufatanye. Ikijyanye n’amafaranga buri muntu azahitamo ahamworoheye.”

Uretse imyanya y’ibihumbi 5 hari indi yitwa VIP y’ibihumbi 10, n’ameza ya VVIP aho bishyura ibihumbi 150 buri muntu yishyura ibihumbi 25. Igiterane kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba muri Camp Kigali.

Amatike aboneka ahantu henshi hatandukanye, yaba uwigiriyeyo cyangwa ukoresheje ikoranabuhanga.

Reba hano imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries ziheruka:

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here