Home AMAKURU ACUKUMBUYE AMAFI ARENGA TONI 109 YO MU KIYAGA CYA MUHAZI YISHWE NO KUBURA...

AMAFI ARENGA TONI 109 YO MU KIYAGA CYA MUHAZI YISHWE NO KUBURA UMWUKA

Bitewe n’ukwibirindura kw’amazi bigatuma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bikazana kugabanuka k’umwuka mwiza wo mu mazi amafi akenera cyane cyane mu ijoro, amafi arenga toni 109 yo muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye kuri uyu wa gatanu.

Mu kororera amafi muri kareremba, hashyirwa urutete rufunze impande zose ndetse no hasi rukoze mu bikoresho bituma amafi arindirwamo imbere ariko amazi y’imbere agahura n’ay’inyuma yarwo.

Ubworozi bw’amafi bukorerwa muri kareremba.

Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6, aborozi b’amafi bororera muri kareremba barasabwa gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Ahari iki kibazo amafi mazima akuze barasabwa kuyaroba.

Mu butumwa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yatanze kandi, yibukije abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko kizira/bibujijwe kurya amafi yipfushije.

Abaturiye ikiyaga cya Muhazi n’Abanyarwanda muri rusange bibukijwe ko bibujijwe kurya amafi yipfushije.

Iyi ministeri yavuze ko iri gutegura uburyo bwo gushyira ubworozi b’amafi muri gahunda y’igihugu y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ya Tekana. Ibi bikazafasha aborozi b’amafi kwirinda ibihombo nk’ibi.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here