Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amafoto: Dore uko igitaramo cy’amateka Masamba yise “30/40” cyagenze:

Amafoto: Dore uko igitaramo cy’amateka Masamba yise “30/40” cyagenze:

Uyu muhanzi yabigaragaje mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024, mu gitaramo mbaturamugabo  yise ( 30/40 y’ubutore). Ni ubwa mbere uyu mugabo wubatse ibigwi akoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena yakwakira abantu basaga ibihumbi 10.

Ni gake ndetse no ku bahanzi bacye bakora igitaramo abacyitabiriye bakuzura BK Arena, kandi kugira ngo gakondo yitabirwe cyane nk’ibyabaye ku gitaramo cya Massamba Intore yari yateguye agendereye ku mateka ye maze acyita ‘30/40’ bisobanuye ko ari kwizihiza imyaka 40 y’ubutore na 30 igihugu kimaze cyibohoye.

Imibare yerekana ko igitaramo cye kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 6, akaba yagikoze aherekejwe na bamwe mu bahanzi bamaze kwubaka izina kandi batojwe nawe barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Teta, Nziza Francis, Ariel wayz n’abandi.

Nk’uko yari yari yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabayeho mbere yaho, yavuze ko mu ndirimbo azaririmba azibanda cyane cyane ku zakunzwe mu bihe bitandukanye nk’iz’ubukwe, urugamba, iza cyera zikumbuza benshi babanye mu bihe by’ubuhunzi nk’izo baririmbiraga mu itorero indahemuka, n’izindi, ni nako yaziririmbye koko bituma abitabiriye igitaramo buri wese yumva icyanga cy’inganzo gakondo ya Kinyarwanda.

Iki gitaramo n’ubwo cyakerereweho gato kuko cyatangiye ku isaha ya  sambiri z’ijoro kiyobowe n’umushyushyarugamba Nzeyimana Luckman, uraranganyije amaso hirya no hino wasangaga abitabiriye igitaramo ari uruvangitirane rw’abasheshakanguhe b’abakecuru n’abasaza, abagabo n’abagore b’ibikwerere n’amajigija, urubyiruko narwo rwari rwabukereye ndetse n’abahanzi bagenzi be barimo Muyango,  Makanyaga Abdul n’abandi.

Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice umuntu yakwita nka 5 kuko icya mbere cyari kigizwe n’abamurika imideri banyuranamo baherekejwe n’uruvange rw’imiziki yacurangwaga na DJ Grvndlvng. Icya kabiri cyaje ubona ko yagihariye abahanzi bagiye banyura mu biganza bye nka Teta Diana, Jules Sentore, Ruti Joel, Ariel Wayz, n’abandi. Igice cya gatatu nicyo Intore Massamba yinjiriyemo yakiriwe na Ruti Joel yinjiriye mu ndirimbo bafatanyije “Amarebe n’Imena”, yakurikijeho indirimbo yise “Imihigo y’Imfura”, “Amararo”, “Impunga Inanga” na “Berenadeta” indirimbo yavuze ko ari iya se umubyara yaririmbiye umugore we, bivuze ko Massamba we ari nyina umubyara.

Igice cya kane  cyaranzwe n’indirimbo zirata ubutwari bw’Inkotanyi, Massamba yaririmbye yambaye imyenda ya gisirikare ari nacyo cyashyuhije benshi kuko yarabaye nk’ubashimira aho bifuzaga, maze si ukubyina barahaguruka bacinya akadiho n’abadashoboye bari ku kibando ukabona akanyamuneza ari kose mu maso yabo.

Igice gisa nk’icyashoje igitaramo ni icya gatanu  cyari kigizwe n’indirimbo z’urukundo, cyatangijwe n’indirimbo “wirira” yahanze ubwo yaririmbiraga umurundikazi bakundanaga mbere y’uko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Massamba yanaririmbye indirimbo zirimo “Ibimbabaza”, “Ngwino”, n’izindi . uyu muhanzi yahise ahamagara umukobwa we witwa Ikirezi Deborah uba muri Canada, ahabwa umwanya aririmba indirimbo ye yise “Smile”. Massamba kandi yazanye ku rubyiniro undi mukobwa we witwa Ntore Gicanda uba mu Bubiligi.

Iki gitaramo cyasojwe mu masaha y’igicuku agana mu ma saa sita z’ijoro, aho yasoreje ku ndirimbo “Ntimugire Ubwoba” DJ Marnaud yakoranye na Massamba Intore ndetse na Ruti Joël bakoze mu bihe byo kwamamaza  Perezida Paul Kagame wari umukandida muri ibyo bihe.

Massamba Intore yagize icyo avuga ubwo yaganiraga n’itangazamakuru….

Mu binezaneza byamurangaga ku maso, Intore Massamba yavuze ko ari ubwa mbere akoze igitaramo akumva umutima we ukeye, anavuga ko yashimishijwe n’abamufashije ndetse n’abaje kumushyigikira mu gitaramo cye.

Ati: “Mfite ibyishimo bidasanzwe pe! Uzi kubona abantu bitabira ari benshi, bakaza bishimye bahimbawe, nkabaririmbira indirimbo zo mu bihe bya cyera kuko nanze gushyiramo iza vuba kuko nifuzaga gusangira nabo ibyishimo, nkabona uko bishimye. Byanshimishije cyane.”

Massamba yakomeje avuga agira ati “Kuva nakwitwa njye, nkakorera ibitaramo mu Rwanda, ntabwo birambaho! Niyo mpamvu mvuga ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri njye”.

Ku musoza w’igitaramo Massamba Intore yatunguwe n’inshuti ze zimwifuriza isabukuru nziza y’ubutore, banamushyikiriza impano y’ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame, iyi foto ikaba ariko atari nshya kuko yayishyiraga cyane ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uburyo yanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame.

Dore amashusho uko byari byifashe:

 

Ubwo Massamba yahamagaraga ku rubyiniro ahamagara umukobwa we witwa Ikirezi Deborah uba muri Canada
Ikirezi ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise “Smile”
Massamba kandi yazanye ku rubyiniro undi mukobwa we witwa Ntore Gicanda uba mu Bubiligi.

Masamba agaragaza impano yahawe

 

Ufitinema A. Gérard 

 

NO COMMENTS