Igikombe cy’amahoro cyabaye icy’amahane n’impaka z’urudaca hagati ya Rayon sports na Intare fc.
Hagendewe ku izina, igikombe cy’amahoro umuntu ubyumvise yakumva ko gikwiye kuba Ari amahoro no mubagikina, Gusa siko bimeze hagati ya Rayon sports na Intare fc.
Byatangiye mu mukino ubanza Intare fc yari yakiriyemo Rayon sports, haboneka penaliti itaravuzweho rumwe gusa umukino urangira Rayon sports yihaye ijambo mu isenga ry’intare ihatsindira 2-1.
Amahoro yimutse ubwo, umukino wasubikwaga ubwo Rayon sports yari yahakaniwe kwakirira ku kibuga cya Muhanga kubera gahunda z’Akarere.
Amabaruwa menshi, urujya n’uruza rw’ibibazo n’ibisubizo bitanyuze impande zihanganye byakomeje gucicikana.
Mu ngingo zitandukanye, aho bavugaga ko Rayon sports yasubikiwe umukino iri ku kibuga, yikura mu gikombe cy’Amahoro, gusa iza kwongera kugarurwa, Ferwafa yatangaje igihe umukino uzabera, Intare iza kwandika yanga kwitabira umukino irega Rayon sports, aha Ferwafa yaje gutesha agaciro ikirego cya Intare.
Abankurikira ruhago nyarwanda buri segonda hasohokaga amakuru yibyabaye, bimwe birimo kuvuguruzanya ndetse no guhangana gukomeye.
Ibyemezo byafashwe bikavuguruzwa n’abandi.
Gusa Komisiyo y’ubujurire ya Ferwafa yanzuye ko hazabaho Umukino wo kwishyura wa 1/8 hagati ya Rayon_sports n’Intare, hakaboneka uzakina 1/4 na Police FC.
Umukino ubanza Intare zatsinzwe na Rayon Sport 2-1.
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney