Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amahuriro FFRP na APNAC y’ Inteko Ishinga Amategeko yateguye ibikorwa byo kwegera...

Amahuriro FFRP na APNAC y’ Inteko Ishinga Amategeko yateguye ibikorwa byo kwegera abaturage mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Kuwa 4-5 Werurwe 2020, Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije kurwanya ruswa (APNAC- Rwanda) n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) bateguye ibikorwa byo kwegera abaturage mu Turere twose tw’Igihugu.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umugore ku ruhembe mu iterambere”, abagize ihuriro FFRP bateguye ibikorwa bitandukanye birimo:

  • Gusura urugo mbonezamikurire y’abana bato mu mudugudu nibura umwe mu Karere, ahazapimwa igwingira ku bana bari hagati y’amezi 6 n’imyaka itatu, guteka indyo yuzuye no kugaburira abana. Nyuma yo gusura urugo mbonezamukurire abagize Ihuriro FFRP bazakorana inama n’abashinzwe ibikorwa byo gukurikirana imirire y’abana ;
  • Gutanga ikiganiro ku kurwanya imirire mibi, kuri Radiyo z’abaturage n’izigenga;
  • Kuganira n’urubyiruko mu mashuri yisumbuye ku gukumira no kurwanya gusambanya abana n’ingaruka bitera cyane cyane inda z’imburagihe.

Ihuriro APNAC – Rwanda naryo ryateguye ibiganiro mu mashuri makuru na Kaminuza 18 hirya no hino mu gihugu. Ibi biganiro bigamije gukomeza gusobanurira urubyiruko ububi bwa ruswa, ingamba zo kuyirwanya n’uruhare rwabo mu kuyirandura.

Iki gikorwa kiri mu rwego rwo gushimangira rimwe mu Mahame Remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rijyanye no “kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira amahuriro 4 ayishamikiyeho ariyo Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko(FFRP); Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije kurwanya ruswa (APNAC- Rwanda); Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira Imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD).

 

Mukazayire youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here