Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amarorerwa abera muri bimwe mu bigo by’ababikira.

Amarorerwa abera muri bimwe mu bigo by’ababikira.

Barafatwa ku ngufu n’Abapadiri, bagatwita, bakazikuramo, bamwe bakahasiga ubuzima.
Byavuye mu mwandiko wa Micheline Carrier,Des pretres qui violent des religieuses
Mu bigo bibamo abihayimana bazwi kw’izina ry’Ababikira, haravugwa amarorerwa ahabera, aho bamwe muri bo bafatwa ku ngufu n’abapadiri, n’Abasenyeri, bakabategeka gukuramo inda, iyo batirukanywe mu bigo aho; yewe hari n’abagiye bakuramo inda bakahasiga ubuzima. Iyi nkuru itangazwa n’umubikira akaba n’umuganga, Donohue; washegeshwe n’agahinda yatewe n’amahano akorerwa mu bigo bibamo ababikira, aho abo bakobwa bihaye Imana, bakayiha n’ubusugi bwabo bahemukirwa n’abakabafashije  muri uwo mugambi wabo, aribo nakwita basaza babo mu by’umwuka, nabo basezeranye ubumanzi aribo bapadiri n’Abasenyeri; Aba akaba aribo babafata ku ngufu babasambanya.
Nyuma y’ibimaze kumenyerwa (burya akabi nako karamenyererwa) by’ifatwa ku ngufu ry’abana b’abahungu , rikorwa n’Abapadiri, bimaze kugaragara ko ririya ari nk’igice gito cy’ibuye kigaragara hejuru y’amazi, naho ubundi hari ibindi bikorwa bibera iyo mu Bapadiri n’Ababikira,bidakunda kujya ahagaragara, ariko birenze ubukana biriya bya mbere, aho Ababikira bafatwa ku ngufu n’Abapadiri, n’Abasenyeri; ibyo bikamenyekana I Vatikani kwa Papa, ariko ntibigire gikurikira.
Nkuko tubisoma mu nkuru yanditswe na Micheline Carrier, ngo mu bihugu 3 byakozwemo amaperereza byagaragaye ko Ababikira benshi bagiye bafatwa ku ngufu, bikozwe n’Abapadiri, ndetse n’Abasenyeri, I Vatikani kwa Papa nabo bakabimenya, ariko bakicecekera.Uko guceceka kw’I Roma niko kwateye ikinyamakuru cya Gatorika cyo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, The National Catholic Reporter, kitabyihanganira, maze kiyemeza kubitangaza.
Ibi binyamakuru byatangaje ko ibi bikorwa byageze ku kigero , no ku rwego rwo hejuru, bivuga ko ibyo bikorwa atari nka bya bindi bavugako umukobwa aba umwe agatukisha bose, iyo bashaka kugaragaza ko ibikorwa runaka byakozwe na bake. Bivuga ko ibi bikorwa bikorwa ku rwego rwo hejuru, bikozwe ababigizemo uruhare n’ababikorewe bakaba benshi cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ariko hakaba hari n’ibyabonetse muri Amerika. Ostraliya, Ubutaliyani, Na Irlande.
Ibi ,Igitangaza makuru L’Express nacyo kirabihamya gishingiye kubyo ikinyamakuru cya Gatolika Golias  cyatangaje. Iyo Golias yashyikirije I Roma igitabo gikubiyemo raporo igaragaza ibyo bikorwa byose byagiye bikorwa n’abihaye Imana, hirya no hino mu bigo by’Ababikira.
Umubikira(Soeur),akaba n’umuganga Odonohue, navuze haruguru akaba , umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye na Sida mu cyitwa, Fonds Catholique de Development Outre-Mer,umuryango ukorana na Caritas; yatangaje ko bitewe nuko hari Abapadiri bagiye bagaragaraho iyi ndwara ya Sida, byatumye bahitamo kujya mu babikira ngo kuko ari bo bizera ko batabanduza.” Byageze aho Abapadiri basabye umuyobozi w’ikigo kimwe cy’Ababikira kujya abahuza n’Ababikira ashinzwe kugira ngo bakorane imibonano mpuza bitsina.” Arongera akagira ati “ Muri Malawi Umubikira mukuru w’ikigo cy’ababikira yaregeye Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika bw’aho ngaho ko hari Ababikira 29 batewe inda n’Abapadiri, icyakurikiyeho nuko bamwirukanye ku kazi yakoraga”, ahandi naho Abihayimana 20 batewe inda, n’Abapadiri, birukanywe muri ibyo bigo.
Soeur Odonohue arangiza yerekana uburyarya bugaragara mu bihaye Imana aho abo babikira batewe inda akenshi usanga birukanwa, abandi bagategekwa gukuramo inda, abandi bakajya iwabo aho abaturage nabo babamagana, bakaba mu buzima bw’ikimwaro, ndetse bamwe bakajya kuba indaya, mu gihe abapadiri babateye inda bigaramiye, bo badakorwaho. Arangiza avuga agahinda yatewe   n’umubikira umwe watewe inda n’umupadiri, akaza gupfa agerageza kuyikuramo, abisabwe n’uriya mupadiri, nyuma uyu akaba ari nawe usoma misa yo kumusezeraho ashyingurwa! Ni Agahomamunwa.
 
Adolphe MITALI.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here