“…Ayiweeee!! Ndatangayeeeee!,Sinzibagirwa Twari mu mpinga zo hejuru,twambaye ubushwambagara,imisozi yatonze ikime…”Aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Israel Mbonyi yise Sinzibagirwa ikomeje kurebwa n’abantu benshi kuri You tube.
Amashusho y’Indirimbo Sinzibagirwa y’umuhanzi Israel Mbonyi ari mu gitaramo amaze kurebwa n’abantu batagira ingano kabone n’ubwo itarajya hanze k’umugaragaro.
Ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yakoraga igitaramo cyo kumurika alubumu ye kikitabirwa n’abatari bake,yaririmbye indirimbo ye nshyashya Atari arajyana muri Studio ariko abantu barayikunda cyane ndetse bamusaba kuyisubiramo inshuro zirnze ebyiri.
Bitewe n’uko iyo ndirimbo yari ikunzwe cyane,umunyamakuru w’Ubumwe.Com yafashe amashusho ya Israel Mbonyi ari kuririmba iyo ndirimbo ahita ayashyira kuri you tube,ariko abantu bakomeza kureba iyo ndirimbo ubutitsa ari nako bagenda batanga ibitekerezo bavuga ko bategerezanije amatsiko iyo ndirimbo.
Dore amwe mu magambo agize indirimbo ya Sinzibagirwa ya Israel Mbonyi
:”Ayiweeee!! Ndatangayeeeee!,Sinzibagirwa Twari mu mpinga zo hejuru,twambaye ubushwambagara,imisozi yatonze ikime ,utwereka imbabazi,uvunagura ya Miheto abanzi baduteraga,ushingura ya macumu mu bibanza byacu twubaka……erega sitwe twenyine twuzuye uyu munezero,hari n’abandi benshi….”
Ubwo yari ari mu kuganiro Gospel Zone kuri Radio Authentic,Israel Mbonyi yabajijwe niba iyo ndirimbo yaba yarasohotse,asobanura ko itarajya hanze ariko iri gukorwa ikazaba iri kuri Album ye ya kabiri ateganya gushyira hanze mu gihe kitarambiranye cyane.
Dore Amashusho y’indirimbo Sinzibagirwa ya Israel Mbonyi mu gitaramo
By Zarcy Christian