Home AMAKURU ACUKUMBUYE AMATEKA Y’UMUHANZI YVAN BURAVAN WITABYE IMANA

AMATEKA Y’UMUHANZI YVAN BURAVAN WITABYE IMANA

Amazina ye ubundi yitwa Burabyo Yvan ariko azwi ku izina ry’ubuhanzi azwiho ni Yvan Buravan, akaba yitabye Imana mu rucyerera rwo kuwa 17 Kanama 2022, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Ibi byatangajwe n’abashinzwe inyungu ze, aho bahamije ko uyu muhanzi yazize indwara ya kanseri yari amaze iminsi arwaye.

Yari umuntu ki?

Uyu muhanzi yavukiye I Gikondo mu mwaka wa 1995, avuka ku babyeyi Burabyo Michel na Uwikunda Elizabeth, akaba ariwe wari umuhererezi iwabo. Amashuri abanza yayize Gikondo Petit Prince, hanyuma ayisumbuye ayiga Ecoles des Amis, ndetse ayakomereza muri Ecole La Colombiere, yari anarangije umwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda CBE mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yatangiye umuziki muri 2009 aho yitabiriye amarushanwa ya Rwanda Tel, aho yabaye uwa  kabiri maze ahabwa amafranga miliyoni imwe n’igice. Muri 2012 yitabiriye amarushanwa ya Talentum aho yaje mu ba mbere bahembwe kubera ubuhanga mu kuririmba akaba ari nabyo byamuteye imbaraga yo kumva ko umuziki wamugeza ahandi hantu maze atangira kuwufata nk’ubunyamwuga. Kuva icyo gihe ababyeyi inshuti n’abavandimwe batangiye kumutera inkunga ndetse no gukunda ibihangano bye, maze batangira kumufata nk’umuririmbyi nawe atangira atyo kubikora kinyamwuga ndetse no kubikunda birushijeho. Ageze ku myaka 20, nibwo yiyeguriye umuziki maze awugira umwuga we,maze mu ntangiriro za 2016 ibihangano bye bitangira gusakara no gukundwa mu banyarwanda ndetse no hanze yarwo. Aho niho yatangiye kubona umujyanama (manager) umuziki we ujya ku murongo.

Ibijyanye n’umuziki….

Buravan yakoraga umuziki wo mu njyana ya Afro beet, R&B, na Soul. Mu bahanzi yakundaga harimo Michael Jackson, Ed Sheran na Bruno Mars n’abandi benshi. Mu ndirimbo yakoze harimo: Injyana, Majunda, Urwo ngukunda, Low key n’izindi nyinshi. Yakoze ibitaramo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi birishimirwa cyane. Yagiye  Goma kwitabira igitaramo kiswe Festival Amani, mu Bubirigi (aha yahakoze igitaramo arishimirwa cyane),  n’ahandi hatandukanye kandi arakundwa cyane.

Indirimbo ya nyuma yaherukaga gusohora ni big Time, maze atangira kurwara. Yarwariye mu Rwanda, ajya muri Kenya, hanyuma aza no kujya mu Buhinde ari naho yaguye.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Reba hano indirimbo ya nyuma Buravan yasohoye

 

 

 

Titi Léopold

1 COMMENT

  1. U Rwanda ni ukuri rubuze umuntu w’ingenzi kdi agiye akiri muto gusa niko Imana iba yabigennye ngaho nimuruhure aruhukire mu mahoro ahoraho!!!😭😭😭😭😭

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here