Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amateka y’umunsi wa Saint Valentin

Amateka y’umunsi wa Saint Valentin

Hirya no hino ku isi, umunsi w’abakundana uzwi ku izina rya Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare, aho abakundana bahana impano zinyuranye ziganjemo indabyo, amashokora, gusohokana mu ma resitora meza, ibitaramo n’ibindi. Uyu munsi rero ufite inkomoko mu muco w’Abaroma nk’uko turi bubibone.

Mutagatifu Valentin witirirwa uyu munsi yitwaga Valentin de Terni. Nk’uko urubuga Wikipedia rwabyanditse, ni umupadiri wabayeho mu kinyejana cya III, yaje kwicwa muri 269 n’umwami Claude II le Gauthique w’Abaroma wangaga abakristu, akaba yari yarabujije ko bongera gushyingirwa kugira ngo bajye ku rugamba mu ntambara yarwanaga hirya no hino. Valentin de Terni rero iri tegeko ntiyarikojejwe, kuko yakomeje gushyingira abakristu, biza kumuviramo kwicwa n’uyu mwami tariki 14 Gashyantare 269. Uyu Valentin de Terni yaje kugirwa mutagatifu w’abakundana na Papa Alexandre wa VI mu 1496, akaba yizihizwa kuri iyi tariki ya 14 Gashyantare.

Kuri iyi tariki Valentin de Terni yiciweho, ibirori by’Abaromani byitwaga Lupercales byari birimbanije kuko byabaga kuva tariki 13 kugeza kuri 15 Gashyantare buri mwaka. Muri ibi birori, abagabo n’abasore birirwaga birukankana abagore n’abakobwa bakabakubita imikandaga ikoze mu ruhu rw’ihene ku nda, babifuriza kugira uburumbuke. Ibi ariko byaje gukurwaho na Papa Gélase wa I muri 494, kuko byari ibirori bya gipagani.

Mu birori bya Lupercales, abagabo n’abasore bakubitaga imikandara ku nda z’abagore n’abakobwa, bakabikora babifuriza uburumbuke.

Urubuga www.geo.fr, ruvuga ko na none umunsi wa Saint Valentin ufite aho uhuriye n’ibirori byakorwaga muri Gashyantare mu gihe cya Moyen-Age (hagati y’ikinyejana cya V n’icya XV). Muri ibi birori abagabo bambaraga impu z’idubu (iyi nyamaswa yafatwaga nk’ikimenyetso cy’imibonano mpuzabitsina), bakirukankana abagore n’abakobwa, uwo umugabo cyangwa umusore afashe akamujyana iwe akamusambanya, kandi amategeko ntabihane.

Hagati y’ikinyejana cya V n’icya XV, Abaroma bagiraga ibirori muri Gashyantare, aho abasore n’abagabo bajyaga mu muhanda bambaye impu z’idubu, bahura n’abakobwa n’abagore bakabirukaho, uwo bafashe bakamusambanya kandi amategeko ntabahane.

Uko waje kuba umunsi w’abakundana

Mu kinyejana cya XV, ubwo abasizi babaga benshi mu muco w’Ubufaransa n’Abongereza, kuri uyu munsi bandikiraga ibisigo abo bakunda, bagahanga ibishushanyo ndetse n’amakarita ariho amagambo meza y’urukundo.

Mu 1840 ni bwo amakarita y’urukundo aturutse mu Bwongereza yageze muri Amerika, akundwa cyane n’urubyiruko rwaho rwari rusonzeye ibirori, rutangira kujya ruyakoresha ku itariki 14 Gashyantare za buri mwaka. Uyu muco waje kugarurwa n’Abanyamerika mu Bufaransa mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose (1939-1945), bashaka kwigarurira imitima y’Abafaransakazi, bakabagurira indabyo n’impano zitandukanye ku itariki 14 Gashyantare.

Nguko uko abacuruzi b’indabyo, amashokora (chocolates), amakarita n’izindi mpano zitandukanye baje kuwubyaza umusaruro, buri mwaka bagahora bafite udushya bahanze two kugurisha abakiriya babo.

Saint Valentin ni umunsi w’ubucuruzi ukomeye hirya no hino ku isi, ariko cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uko imyaka yagiye yigira imbere, hagiye haza ibindi bigendanye n’umunsi wa Saint Valentin. Amabara akunze kwambarwa na benshi ni umutuku n’umukara, ariko mu bindi bitegurwa nk’indabo cyangwa ibitambaro, hibandwa ku mutuku ujya kwijima, umweru, n’iroza.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here