Home AMAKURU ACUKUMBUYE AMAVUBI: IBINTU 5 TWIGIYE KU MUKINO NA CAP-VERT

AMAVUBI: IBINTU 5 TWIGIYE KU MUKINO NA CAP-VERT

Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’umukino wabahuje na Cap-vert bakanganya ubusa ku bundi, Amavubi yatangaje ko ifite ibintu bitanu yigiye kuri iyi kipe.

1.UBWOBA

Mu mukino ubanza wabereye muri cap-vert u Rwanda rwanganyije na Cap-vert ubusa kubusa, aho abenshi, cyane cyane abaherekeje ikipe y’igihugu Amavubi barimo abanyamakuru utibagiwe n’abawukurikiranye ku yakure, umupira warangiye birahira umuzamu Kwizera Olivier nk’umucunguzi w’Amavubi bitewe nuburyo yakuyemo imipira itandukanye yagombaga kuba yaravuyemo ibitego by’insinzi bya Cap-vert.  Abanyarwanda benshi batekerezaga ko kuba umuzamu kwizera Olivier yarabaye umukinnyi mwiza ku ruhande rw’Amavubi kuri uwo mukino ari uko u Rwanda rwakiniraga hanze y’igihugu, murugo kwa Cap-vert, bityo bigatuma bakina bizigama kuko baribizeye kuzagira icyo bakora gikomeye iwabo. Ibyo byagaragariraga kuburyo Cap-vert yakinaga yisanzuye kandi irusha Amavubi umupira. Abanyarwanda bumvaga ko ikipe y’igihugu niyakira cap-vert izahindura abakinnyi bamwe muburyo bwo kwiyorohereza kwataka.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati kuri uwo mukino yari MUKUNZI Yannick, Djihadi BIZIMANA na Alli NIYONZIMA wanahawe ikarita y’umutuku. Bari abakinnyi 3 bose bazwiho kwugarira kurusha kwataka, byatumye abakinnyi ba cap- vert babona ubwisanzure bwo kugumana umupira kurusha u Rwanda.

Bivuze ko u Rwanda rwatinye cap-vert. kuko cap- vert ibyo yakiniye ku butaka bw’ u Rwanda, nibyo Amavubi yakabaye yakinnye, kandi byanakoze kumavubi, kuko gukina umeze nkuwirwanaho aribyo byatumye abakinnyi nka Alli NYONZIMA batangira gukora amakosa Atari ngombwa ashingiye ku gihunga yaterwaga no kugumana umupira kwa cap-vert byongeye mu kibuga cy’Amavubi. Abanyarwanda bari biteze gutinyuka kw’Amavubi akataka cap-vert ariko amavubiyarinze ibyo Atari afite.

  1. UMUZAMU MWIZA WAKUZE

Bitewe n’amakosa atari ngombwa umuzamu Olivier KWIZERA yagiye akora mu minsi yashize akavamo ibitego byagiye bituma ikipe y’igihugu Amavubi ibura amanota kumaherere, abanyarwanda benshi ntibigeze bashaka kubona ubuhanga bwa Olivier Kwizera, dore ko bamushinjaga kwirara, no kwigirira icyizere kirenze urugero agashaka gucenga abakinnyi bahatanye nawe. Ayo makosa niyo yatumye uyu musore atongera gusubizwa mu izamu n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi MASHAMI Vincent, murwego rwo kwikuraho igitutu yotswaga n’abafana batemeraga umuzamu Olivier.

Nyuma yuko agiriye mu ikipe ya Gasogi united  FC mu mwaka w’imikino ushize wa 2019-2020 avuye muri Afrika yepfo aho yakinaga, umuzamu kwizera ntabwo yarakivugwa cyane kugeza ubwo mu minsi ishize yatunguranaga ajya mu ikipe ya Rayon sport nk’ikipe agomba gukinira mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Icyo gihe yafashe akina muri Gasogi united nk’ikipe itaragira amateka ahambaye idafite abafana benshi bayishyira kugitutu cy’intsinzi ariko irikuzamuka neza ibifashijwemo na Kakooza NKURIZA Charles (KNC) umuyobozi wayo, byatumye Kwizera Olivier afata umwanya wo kwitekerezaho amenya amakosa yakoze aranayakosora, kuko muri iyi mikino ibiri ikipe y’igihugu ikinnye, yari umukinnyi ntagereranywa kuburyo kugeza ku munota wanyuma w’umukino wo kuri uyu wa kabiri niwe wahabwa amanota menshi. Ibi nibyerekana ko amaze gukura mumutwe, yanakosoye amakosa ye ya hato na hato yakoraga.

3.AMAVUBI ATAREMA IBITEGO

Imikino ibiri irangiye ndetse niyayibanjirije, Amavubi ni ikipe yibanze kumikinire yo kwugarira, kuburyo byahaga akazi kenshi myugariro (defense), mugihe Amavubi no guhusha igitego biba bigoye. Ahanini ubona biterwa nuko abakinnyi bo hagati b’u Rwanda Babura umukinnyi wo hagati waremera ibitego abataka b’Amavubi akabaha imipira myinshi. Si abakinnyi bo hagati gusa kuko n’abakinnyi bo kumpande z’inyuma bakina bazamuka bagafasha, bagenzi babo b’imbere kwambuka biragaragara ko bari hasi kuburyo bataragera kurwego ruhangana n’ibihugu by’afurika bifite abakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye I Burayi. Kureba Amavubi akina mu kibuga ubona ko ntaho igitego cyava kuko nikipe itagira uyobora umukino, wabera urufunguzo abandi kugirango batsinde. Amavubi ikipe ifite Defense nziza ariko idafite ibyo irinda, imeze nk’umugore ufite ingobyi nziza ariko itarimo umwana.

Turekere aho gusingiza cyane abakinnyi bo mu makipe ya APR FC, Rayon Sport FC, Yanga SC na SIMBA SC kuko hari urwego batarageraho, ni abakinnyi bahangana muri east Africa, ariko batarenga aho,tubasaba ibyo badafite. Bica utunyoni twahano mu Rwanda no muri East Africa kuko aritwo bangana ariko kubasaba gutsinda ibihugu bikomeye baba bahanganye ni ukubikoreza shyorongi. Hakenewe gushyirwa imbaraga mu iterambere rya siporo y’abakiri bato kurusha kumvako Amavubi makuru akwiye umutoza mwiza udafite abo aza gutoza. Abatoza b’Amavubi sicyo kibazo cy’ihutirwa.

  1. IMIBIRI Y’ABAKINNYI NTIYARI YITEGUYE

Imbaraga z’abakinnyi b’mavubi ni nke, kuko abenshi bitandukanye nabo bakinaga nabo, bari bamaze amezi asaga 7 badakina umukino numwe. Bamwe bongereye ibiro kuburyo no kwiruka bigaragara ko bikiri ikibazo, imibiri ntirarekurana, ari nabyo byaviriyemo bamwe kuvunika bya hato na hato. Twabonye Jacques tuyisenge, umukinnyi wa APR FC ndetse na MUKUNZI Yannick wavuye mukibuga bamuteruye, bigaragara ko iyi mikino ishobora kuba nayo yaraje mugihe kitari cyiza ku ruhande rw’Amavubi.

 

  1. HARUNA NIYONZIMA SI UMUKINNYI WO KUMPANDE

Ni cyemezo gikomera kwicaza umuyobozi w’ikipe ariko byarutwa umukinnyi agakina aho atanga umusaruro kurusha uko yakina adakina kugirango akine gusa. Haruna NIYONZIMA ni umukinnyi mwiza wo hagati gusa.Byagaragaye kuko n’uruhande bamuhaye gukina yarutaga akaza gukinira hagati, bitewe no kubura imipira akagaruka no kuyishakira. Si ukinnyi wiruka cyane kuko byahaye akazi kenshi OMBORENGA Fitina bakinaga kuruhande rumwe.

Mutabazi Parfait.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here