Home AMAKURU ACUKUMBUYE AMAVUBI NTACYO YAHISHE ABANYARWANDA

AMAVUBI NTACYO YAHISHE ABANYARWANDA

Amavubi yatsinzwe 1-0 na Ethiopia mu mukino wa gicuti waberaga muri Ethiopia.

Byari mu mukino wo gufasha Amavubi kwitegura umukino uzayahuza na Benin mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Uyu mukino ntabwo ubarwa muri aya marushanwa, gusa ni umukino mwiza ku ruhande rwa abatoza bategura ikipe. Mugihe abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi bo bongeye kwiheba bibaza niba muri Benin bitababera nk’ibyo muri Ethiopia.
U Rwanda  rufite inota 1 kuri 6 yakiniwe, bitanga icyizere kuko iryo nota ryavuye kuri Mouzambique hanze.

Amavubi yararimo abakinnyi bakinnye bwa mbere

U Rwanda rwatsinzwe na Senegal igitego 1-0, bitatunguye abanyarwanda hasigara umukoro wo kumenya ibizava mu yindi mikino, harimo uyu rugiye gukina na Benin I Cotonou ndetse n’undi uzabera ihuye.

U Rwanda rurasabwa kuyitsinda yose, rugatsinda na Mouzambique ihuye. Ibya Senegal byo ntibyakwizerwa nubwo umupira ari ugutegereza ibizavamo. Twibukiranye ko Senegal ariyo iheruka gutwara iki gikombe cya Africa.

Urutonde rw’abakinnyi babanje mu kibuga

Umukino ubanza uzaba kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saa kumi nimwe, uyu mukino niwo uzasigira icyizere abanyarwanda cyangwa ubibutse amateka ya 2004 ko ariyo bagomba kugumana.

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here