Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amavubi yihagazeho mu mukino wayahuje na Nigeria

Amavubi yihagazeho mu mukino wayahuje na Nigeria

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije 0-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, witabiriwe n’abarimo Perezida Kagame. Kugeza ubu mu itsinda D, Nigeria niyo iyoboye n’amanota 4, u Rwanda rukaba urwa kabiri n’amanota 2, Libya ikaba iya 3 n’inota 1 naho Benin idafite inota na rimwe ikaba iya 4.

Prezida Kagame yari mu bitabiriye uyu mukino

Ni umukino wari watangajwemo amatike yo mu myanya itandukanye igize Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, ariko ku munsi wa nyuma Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko bamwe mu bafana baza kwinjirira ubuntu.

Aho ni mu myanya yaguraga 2000 Frw yo ku gice cyo hejuru na 3000 Frw ku gice cyo hasi cyayo kugira ngo Amavubi ashyigikirwe abe yakwiyongerera icyizere cyo kuba yasubira mu Gikombe cya Afurika aherukamo mu 2004.

 

Abanyarwanda bari baje gufana ikipe yabo  

Abafana baguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro basabwe kuyitwaza kugira ngo boroherezwe kujya mu myanya yabo. Ayo ni ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri Business Suites na miliyoni muri SkyBox.

Uyu mukino ni uwa Gatandatu kuva muri 2004 ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose, Nigeria ikaba yaratsinzemo 2, banganya 3. Umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe ya taliki ya 5 z’ukwezi kwa 6 muri 2004 ukaba wararangiye Nigeria itsinze ibitego 2-0.

Umukino wa kabiri wakiniwe mu Rwanda taliki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu muri 2005 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, warangiye ari igitego 1-1.

Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi nawo wakiniwe mu Rwanda taliki ya 29 z’ukwezi kwa 2 muri 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wa kane wakinwe taliki ya 6 z’ukwezi kwa 6 muri 2012 ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.

Umukino wa gatanu ari nawo uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe taliki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri CHAN ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ubwo bivuze ko mu mikino 2 yabereye mu Rwanda, Amavubi yakinnyemo na Kagoma za Nigeria, yarangiye amakipe yombi anganya.

Mu mikino 5 ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka gukina mu marushanwa yose yatsinzemo 2, inganya 2, itsindwa umwe naho Nigeria yo itsinda 2, inganya 1, itsindwa 2.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yinjijemo ibitego 4 naho yinjizwa 2 mu gihe Nigeria yo yinjije ibitego 7, yinjizwa 6.

Amakipe yombi yari yiteguye instinzi.

Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma yuko anganyije na Libya nayo bari kumwe mu itsnda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 mu gihe Nigeria yo yatsinze Benin nayo bari kumwe mu itsinda ibitego 3-0.

 

Ufitinema A. Gérard 

NO COMMENTS