Home AMAKURU ACUKUMBUYE APR FC iri gutanga ibihano bikarishye yitegura guterura igikombe

APR FC iri gutanga ibihano bikarishye yitegura guterura igikombe

Nyamukandagira, nk’uko abakunzi ba PR FC bita iyi kipe y’ingabo z”igihugu, yakubise Rutsiro nta Mbabazi iyinyagirira mu karere ka Bugesera.

Ni mu mukino wa shampiona wo ku munsi wa 21 wa Rwanda primus national league, aho ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro ku kibuga cya Bugesera.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu APR FC yanyagiye Rutsiro yari yakoze urugendo rurere iva mu karere ka Rubavu iza guhura na APR FC yariye karungu yarahiriye kongera igikombe mu bindi.

Ibitego 6-1 nibyo ikipe ya APR FC yageneye Rutsiro nk’impamba iyambutsa amajyaruguru ndetse ikayigeza mu karere ka Rutsiro. Ni ibitego 3 byabonetse mu gice cya mbere , ndetse no mu gice cya kabiri 3 ku ruhande rwa APR FC, naho impozamarira ya Rutsiro yabonetse mu gice cya kabiri.

Ikipe yatsinze ibitego byinshi bitamenyerewe cyane mu mikino nk’iyi!

Ntibisanzwe ko Muri shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, haboneka ibitego 7 mu mukino umwe, kereka igihe ikipe ya APR FC yitegura gutwara igikombe kandi hari ikipe bihanganiye igikombe. Andi makipe nka kiyovu sports ihanganye na APR FC yitwaye neza itsinda ibitego 2 kuri 1 cya Police FC. Ikipe ya Rayon sports nayo izaba imanuka mu kibuga ku munsi wo kucyumweru icakirana na Ettincelle.

Kanda hano urebe n’ibiganiro byacu mu mashusho

APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikurikiwe na Kiyovu sports ifite 44 mugihe Rayon Sports itarakina ifite 42.

Naho iyi Rutsiro yanyagirwaga umuba w’ibitego ihagaze mu manegeka, dore ko ifite amanota 18 ibanziriza izamanuka kuko ihagaze ku mwanya wa 14.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here