Home AMAKURU ACUKUMBUYE APR FC/ Rayon Sports: Umukino wari wavugishije benshi urangiye bagabanye amanota.

APR FC/ Rayon Sports: Umukino wari wavugishije benshi urangiye bagabanye amanota.

Ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwekandi ababurana aribabiri umwe aba yigiza nkana, hari hashize iminsi itari mike imihigo ari yose hagati y’amakipe ya Rayon Sport na APR FC, abatoza ndetse n’abafana bayo bakubita agatoki ku kandi, umunsi nyir’izina watinze kugera hakazaca uwambaye.

Ni kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 07 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Remera kuri Stade nkuru y’igihuguAmahoro”, hari urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zitandukanyen’urunyuranyurane rw’imodoka , amamoto, bose berekeza muri stade kwirebera umukino wari buhuze amakipe 2 afite uruhuri rw’abafana urebye ku maso ab’ikipe ya Rayon nibo bari benshi, maze stade irakubita iruzura byabaye nk’agahigo ko kuyuzuza dore ko nta wundi mukino wari wandika amateka nk’aya kuva iyi stade yavugururwa, maze umupira urangira banganya 0-0.

Abafana b’amakipe yombi bari bite gute….

Ku isaha y’isaa cyenda n’ubwo haburaga amasaha 3 ngo umukino utangire ariko abafana batari bake bari bageze muri Stade Amahoro naho abandi ibihumbi ibihunbi babyiganira ku miryango cyane ko n’abari bagezemo bari mu byishimo byinshi cyane basusurutswa n’abahanzi barimo Senderi ndetse na DJ Brianne byatumye abagezemo batarambirwa gutegereza icyabazanye.

Abantu burya aga kwinjira muri stade kare, mbere y’umukino….

Nubwo ikipe ya APR yashimiye abakinnyi, abakunzi bayo ntabwo banyuzwe no kunganya na Rayon Sports aho abaganiriye n’itangazamakuru nyuma y’umukino bavuze ko umusaruro babonye kuri Stade Amahoro atari wo bifuzaga.

Bamwe mu bafana ba APR( Aba bambaye umukara n’umweru) bagaragaje ko batishimiye cyane umusaruro)

APR FC yaje gukina uyu mukino irushwa na Rayon Sports amanota 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho yasabwaga gutsinda kugira ngo ibe yagabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na mukeba mbere yo gukina imikino yayo y’ibirarane.

Amakipe yombi yagiye asimburana mu kubona amahirwe yo gutsinda mu gice cya mbere, aho Fall Ngagne yaje guhusha igitego asigaranye na Pavelh Ndzila mu gihe Mamadou Sy nawe yaje guhusha nk’icyo asigaranye na Khadime Ndiaye.

Amakipe yombi, hari ukuntu yagendaga agira amahirwe yo guhagurutsa abafana.
Amakipe yombi, hari ukuntu yagendaga agira amahirwe yo guhagurutsa abafana.

Igice cya kabiri, amakipe yombi yaje gukina bigaragara ko yagabanyije imbaraga, gusa ikipe ya Rayon Sports yatashye itanyuzwe nyuma y’aho ku munota wa 89 yaje guhabwa Coup Franc ku mupira wari ukozwe na Aliou Souane.

Ubwo umukino wasozwaga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasuye abakinnyi mu rwambariro bubagenera agahimbazamusyi k’amafaranga ibihumbi 300 basanzwe babona ku mikino ikomeye batsinze, nubwo bo batashoboye gutsinda uyu mukino.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 ikaba irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 11.

APR FC iracyafite ibirarane bibiri harimo icyo izahuriramo na Kiyovu Sports ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024 kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe ikirarane cya nyuma izakirwa na Musanze mu ntangiriro za Mutarama 2025.

Kuri iyi nshuro amakipe yombi yagiye guhura asa nk’aho anganya ari mu bihe bimnwe n’ubwo imwe isa nk’aho iri hejuru y’indi ho gato, Rayon Sport imaze iminsi iri mu bihe byiza dore ko kuva shampiyona yatangira itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ikaba imaze gutsinda imikino 8 yikurikiranya byayihesheje kuba iya mbere ku manota yayo 26.

Ni mu gihe APR Fc yo itari mu bihe byiza cyane dore ko n’umukino uheruka yatakaje amanota yanganyije na Police FC igitego 1-1, none ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 gusa, ikaba inafite ibirarane 2.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu mukino wiswe uwogusogongera Stade Amahoro wakinwe mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka, nawo ukaba wararangiye amakipe yaguye miswi 0-0

Abasifuzi basifuye uyu mikino.
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports
Igihe cy’abafana ba APR
Umukino warimo udukoryo twinshi

 Uyu mukino wanditse amateka….

K’umunsi wo ku wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sport arinayo yagombaga kwishyuza uyu mukino yatangaje ko amatike yo kwinjiriraho yashize, ni ubwa mbere ibi byari bibaye kuva Stade Amahoro yavugururwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihunbi 45 dore ko hariharanakiniwemo imikino 9 irimo n’iy’ikipe y’igihugu Amavubi.

Stade Amahoro yari yakubise iruzura…

Bivuze ko nibura mbere yo gukina, Rayon Sport yari yatsinze igitego cyayo cya mbere cyo kwinjiza akayabo k’amamiriyoni, dore ko ayavuye mu kugurisha amatike akabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’uRwanda.

 

Ufitinema A. Gérard

NO COMMENTS