Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arasaba kurenganurwa akuzungura umutungo w’ababyeyi be.

Arasaba kurenganurwa akuzungura umutungo w’ababyeyi be.

Murekatete Clarisse w’imyaka 29 y’amavuko arasaba kuba yarenganurwa kuko yavukijwe uburenganzira bwo kuzungura imitungo y’ababyeyi be, ahubwo ikitirirwa bamwe bo mu muryango we.

Ababyeyi ba Murekatete bitabye Imana mu mwaka w’1994, umuryango wa se n’uwa nyina batoranya uwashaka umutungo wasizwe n’ababyeyi ba Clarisse aribo  Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance, wari ugizwe n’amazu 2 yari Kimihurura, agahabwa uburenganzira bwo kuwucunga. Nyinawabo Mujawamariya Félicité niwe wahawe ubwo burenganzira anahabwa amafaranga yingurane ariko aricecekera, kuko ntacyo yabwiye umuryango ise wa Clarisse avukamo nk’uko byari byemejwe.

Uwo mutungo ni amazu 2 yari muri Selile Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, Umujyi wa Kigali, ubu hari mu hubatswe inyubako ya Convention Center. Umujyenagaciro yahahaye agaciro kangana n’amafaranga y’ u Rwanda 27,500,000.

Murekatete Clarisse yavutse 1991, avukira ahahoze hitwa Selile Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, mu mujyi wa Kigali. Avukana na mukuru we Uwamahoro Claire, ariko nyina akaba yarahamutahanye. Mu mwaka wa 1994, papa we yitabye Imana mu kwezi kwa 2, mama we yitaba Imana ubwo bahungaga. Murekatete ajyanwa i Masisi muri Congo, n’umwe mu banyamuryango wo kwa mama we, arinabwo nyina wabo Félicité yihutiye kujya mu nkiko avuga ko hari umwana umwe Uwamahoro, wasizwe n’abo ba nyakwigendera kandi ariwe muzungura umwe rukumbi, akaba ari nawe uzakomorerwa uwo mutungo namara gukura, dore ko we yanarerwaga na nyina wabo Félicité.

Uko Murekatete Clarisse yagarutse mu Rwanda

Sekuru ubyara nyina wa Clarisse, Rwanzegushira Petero yakomeje kumushakisha, mu mwaka w’i 2000 amusanga muri Congo ahitwa i Masisi, aramuzana amurerera iwe i Muramba mu kagali ka Gatega, umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero. Akaba arinaho Clarisse yize amashuri abanza kuri Muramba B ataha kwa sekuru. Félicité abonye ko Clarisse azanywe na sekuru, yahise amwiyandikishaho we n’umugabo we Ndagijimana Théoneste, binyuranije n’amategeko ko Clarisse ari umwana wabo nyamara ntiyabimenyeshwa.

Mu mwaka wa 2017 Clarisse yagiye gusaba urupapuro rw’inzira (passport) ashaka kujya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’abaturanyi, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumubaza impamvu abeshya amazina y’ababyeyi be, kuko harimo amazina ya Mujawamariya Félicité n’umugabo we Ndagijima Théoneste.

Murekatete yahise agana inkiko asaba guhabwa uburenganzira ku gisekuru cye. Aburanira mu rukiko rwahoze ari urwa Kabaya aratsinda, yandikwa ku babyeyi  be b’umubiri Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance .

Murekatete Clarisse ntiyagaragajwe nk’umuzungura w’ababyeyi be

Murekatete agaragaza ko uyu nyina wabo Félicité n’umugabo batigeze bamugaragaza nk’umuzungura w’imitungo y’ababyeyi be, kuko bagaragaje mukuru we wenyine; wavuzwe haruguru, bavukana kuri mama we kuko yamubyaye mbere yuko ashakana na Papa wa Clarisse Munyengabe Déo. Uyu mukuru we utaranabashije kwiga amashuri yisumbuye, abifashijwemo na Félicité yahise amuca inyuma ajya kuburana ko nawe ari mwene Munyengabe Déo se wa Clarisse.  Gusa kubera imanza Félicité yashoyemo Clarisse, ntiyabonye uko atambamira urubanza ruhesha Uwamahoro Claire kuba umwana wa Munyengabe Deo.

Hateranye inama y’umuryango yo kwiga kuri iki kibazo…

Ku italiki ya 26 Nyakanga 2020, inama y’imiryango ya Clarisse (uwo kwa se nuwo kwa nyina) yateraniye I Muramba ivuga ku izungura ry’imitungo y’ababyeyi ba Murekatete nk’uko byasabwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Murekatete yagaragaje ko atigeze amenya amafaranga nyina wabo Félicité, yahawe ku ngurane y’amazu 2 y’ababyeyi be yahoze mu Rugando, ubu nihamwe muhubatse Convention Center kandi akaba ataramenye irengero ryayo.

Nyina wabo Mujawamariya Félicité yavuze ko yahawe ingurane ingana na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ntiyagaragaza icyangwombwa na kimwe cyerekena ko koko ariyo yahawe.

Murekatete Clarisse uwo uri hagati, avuga ko nta cyangombwa na kimwe cyemeza ko ibyo bavuga ari ukuri ku bijyanye n’imitungo y’ababyeyi be.

Murekatete amusabye ko agomba gushaka icyo cyangombwa cyerekana niba ibyo avuga aribyo, Félicité yamusubije ko atariwe ugikeneye, ugikeneye ariwe uzajya kucyishakira.

Mujawamariya, kandi yavuze ko aya mafaranga 8.000.000 yayatungishijemo izi mfubyi: Murekatete na Mukuru we Uwamahoro Claire. Murekatete yavuze ko ntayo yamutungishijemo kuko yarerewe kwa sekuru igihe yigaga amashuri abanza, kandi ko yabagayo mu buzima bugoye aho byamusabaga rimwe na rimwe gukora akazi kavunanye nk’ubuyede kugira ngo abone amafaranga akeneye.

Murekatete, arangije amashuri abanza, Mujawimana Eugenie umugore wa Nyirarume Hakizamungu Etienne, yamujyanye kwiga mu mashuri yisumbuye, amuha amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nyuma yunganirwa na se wabo. Ibi bikaba byerekana ko aba biyitiriye ababyeyi be, mu buryo butemewe n’amategeko batigeze bamutunga. Ndetse ngo bakaba baranabanje kuvuga ko atakiriho.

Murekatete arasaba kuzungura imitungo y’ababyeyi be yacungwaga na Mujawamariya Félicité ndetse akamenya n’umubare w’amafaranga yahawe nk’ingurane y’imitungo y’ababyeyi be yahoze mu Rugando, ubu ni mu murenge wa Kimihurura. Ni mu gihe mukuru we avuga ko we yayibonye ariko ntagaragaze uko yayibonye ibintu yavuze asa nuhuzagurika.

Mujawamariya Félicité niwe wahawe ubwo burenganzira anahabwa amafaranga yingurane ariko aricecekera

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here