Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arashaka abantu bazamuherekeza mu kwezi akabishyurira

Arashaka abantu bazamuherekeza mu kwezi akabishyurira

Yusaku Maezawa, umuherwe w’Umuyapani utunze za miliyari, yatumiye abantu umunani bo muri rubanda ngo bajyane na we mu rugendo rwo kuzenguruka ukwezi rwa kompanyi SpaceX ya Elon Musk.

 Mu butumwa bwa video yashyize kuri Twitter yagize ati: “Ndashaka abantu bo mu byiciro byose”. Muri ubwo butumwa, yanatangaje uko abashaka kubisaba babigenza.

Yavuze ko azariha urugendo rwose, ko rero abazajyana na we bazagenda ku buntu.

Biteganyijwe ko urwo rugendo, rwahawe izina dearMoon, ruba mu mwaka wa 2023.

Abasaba kujyana mu isanzure n’uwo muherwe bagomba kuba bujuje ibintu bibiri: bakwiye guteza imbere “igikorwa icyo ari cyo cyose” bakora mu “gufasha abandi bantu n’umuryango mugari mu buryo runaka”.

Kandi bakaba “bashaka gufasha abandi bari kumwe mu rugendo bahuriye kuri izo ntego”, nkuko Yusaku yabivuze.

Yongeyeho ati: “Naguze imyanya yose, rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo”.

Bwana Yusaku – umuherwe mu byo kumurika imideri no gukusanya ibikorwa by’ubugeni (art) – mbere yavuze ko ateganya gutumira “abanyabugeni” bakajyana muri urwo rugendo mu cyogajuru ‘Starship rocket’.

Ariko ubu avuga ko uyu mushinga yagize ibyo ahinduramo “uzaha amahirwe abantu bo mu bice bitandukanye by’isi yo kwitabira uru rugendo”.

Yagize ati: “Niba wibonamo umunyabugeni, ubwo uri umunyabugeni”.

Mu mwaka ushize, yanatangije gahunda yo gushakisha umukobwa mushya bakundana wo kujyana na we muri urwo rugendo, nyuma ayiburizamo kubera “imbamutima z’uruvange”.

Mu 2018, Bwana Yusaku yatangajwe ko ari we mugenzi wa mbere ugenda ku giti cye biteganyijwe ko azajyanwa ku kwezi na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.

Igiciro yemeye kuriha muri urwo rugendo ntabwo cyatangajwe, ariko ni “amafaranga menshi”, nkuko Bwana Musk yabivuze.

Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n’abantu kuva mu mwaka wa 1972.

Src: BBc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here