Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arashaka gatanya kuko umugabo we amaze imyaka 5 amwima imibonano mpuzabitsina

Arashaka gatanya kuko umugabo we amaze imyaka 5 amwima imibonano mpuzabitsina

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere aho umugore yajyanye umugabo we mu nkiko kwaka gatanya amushinja ko amaze imyaka itanu yose ntacyo amumarira mu bijyanye no gutera akabariro.

Talatu ufite imyaka 35 akaba aba mu gihugu cya Nigeria yavuze ko umugabo we yamwimye uburenganzira bwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’abashakanye mu gihe cy’imyaka itanu.

Uretse ibi kandi, Talatu avuga ko yashyize abana mu ishuri maze umugabo we akabakuramo avuga ko nyina ashaka kubahindura ibitekerezo akabavana ku mitekerereze bari barahawe na se. Ubu bamaze amezi icyenda batiga.

Yongeyeho ko atari ugutera akabariro gusa, ahubwo atubahiriza izindi nshingano ze nk’umugabo. Yagize ati:”inzu tubamo yarangiritse. Yaritswemo n’imbeba gusa. Ampa amafaranga 300 y’amanayira yo guhahira abana be barindwi. Hari igihe njya kwicira incuro ugasanga aranshinja uburaya. Sinakomeza kubana na we. Ndashaka gatanya.”

Umugabo we yahakanye ibyo ashinjwa byose, avuga ko yasize umugore we atwite, yagaruka agasanga yarakuyemo inda maze umugore akamubwira ko yayikuyemo kubera ko adashaka kongera kubyara. Kumuha amafaranga make byo yabyemeye avuga ko impamvu ari uko mu rugo bafitemo ibyo kurya by’ubwoko bwinshi.

Umucamanza witwa Murtala Nasir yategetse ko biyunga mu mahoro. Urubanza rukaba rwasubitswe, rukimurirwa ku wa 23 Nzeri 2019 hasuzumwa niba barahisemo kwiyunga cyangwa niba ikirego gikomeza.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here