Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arashinja umusirikare kumurengera ndetse akanifashisha impapuro mpimbano ngo amutsinde

Arashinja umusirikare kumurengera ndetse akanifashisha impapuro mpimbano ngo amutsinde

Mukeshimana Immaculee utuye mu Mudugudu wa Itetero mu Kagari ka Kazizi Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe arashinja umusirikare witwa Bizimana Etienne kumurengera akanahimba impapuro mpimbano zashingiweho atsindwa mu rubanza.

Mukeshimana avuga ko guhera mu mwaka wa 2016 yinjiye mu manza z’uruhererekane kugeza n’ubu akaba ataratararenganurwa.

Aba bombi ni abaturanyi bahana imbibi mu Mudugudu wa Itetero Akagali ka Kazizi, Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe. Ibi babivuga bahereye ko guhera mu mwaka wa 2016, Inzego zitandukanye zagiye zirangiza ikibazo ariko ntikirangire, aho bahamya ko ubu cyageze mu rukiko rw’Ibanze bitewe n’impapuro mpimbano Bizimana yagaragaje mu nteko y’abunzi.

Dore uko ikibazo cyatangiye

Mukeshimana Immaculee w’imyaka 80 y’amavuko avuga ko yasaranganyije ubutaka n’abo bari baturanye mu gihe cy’isaranganya muri 1997. Bamaze gucamo ibibanza we arubaka mu mwaka wa 2008 aza kuvugurura inzu ye nta kibazo afitanye n’uwo bari baturanye ubwo hari harimo imbago zisanzwe z’isaranganya.

Bizimana Etienne yaje kuza kugurira umuturanyi we mu mwaka wa 2016 ubwo aba uwa gatatu kuko uwo bari barasaranganyije na Mukeshimana yahasigiye undi, uwo aba ariwe ugura na Bizimana,ndetse aranubaka. Mukeshimana avuga ko Bizimana yamurengereye yubaka ikigega ku nzu ye, anazamurira igikuta ku irubaraza rw’inzu ye. Ngo ikigega iyo cyuzuye kimena amazi ku rukuta rw’inzu no mu rugo rwa Mukeshimana.

Ngo yanubatse umusarani iwe ariko awerekeza kwa Mukeshimana ku buryo iyo bawuviduye bavuga ko umunuko wose uhitira mu ruganiriro rwa Mukeshimana.

Ibi akaba ari byo Mutwarasibo n’izindi nzego z’ibanze kugeza ku Kagali bazaga bakagenderaho hamwe n’inteko y’abaturage bakemeza ko Bizimana yakagombye gusenya icyo gikuta n’icyo kigega akagikura ku nzu ya Mukeshimana ndetse n’ubwo bwiherero akareba ahandi yabwerekeza butabangamiye umuturanyi.

Gusa ngo Bizimana ntiyigeze anyurwa na rimwe n’imyanzuro yabaga yafashwe ku rwego rw’ibanze akomeza izi manza ku nzego zisumbuye.

Mukeshimana Immaculee avuga ko atazi gusoma no kwandika ibijyanye n’ibipimo atazi ibyo bakurikiza. Avuga gusa ko ajya abona bamusabye ibyangombwa ubundi akumva bamubwiye imyanzuro.

Mu magambo ye yagize ati « Njyewe ntabwo nigeze nkandagira mu ishuri sinzi gusoma no kwandika. Mbona banyaka ibyangombwa sinzi ibyo basomaho bakurikiza. Gusa ahandi hose naramutsinze, ngeze mu Murenge ni bwo bavuze ngo arantsinze. »

Avuga ko Bizimana atangira kwubaka yaranduye imbago zari zishinze, hanyuma amubajije akamubwira ko byarangiye ibyo yakoze yamaze kubikora atasubira inyuma. Avuga ko bagerageje kwumvikana bikanga kugera n’aho bahamagara abakuru b’Itorero kuko basengana ariko bikananirana.

Dukuzumuremyi Viateur umukuru w’umudugudu wa Itetero aba bombi babarizwamo, na we avuga ko iki kibazo cyahereye kera bagerageza uburyo cyarangira ariko banyirubwite ntibagaragaze ubushake bwo kuba cyarangira.

Mu magambo ye yagize ati « Ba nyiracyo ni bo batumye ikibazo kitarangira bazana amananiza. Twasabye Bizimana nyuma yo kubasura, gusenya icyo kigega akagikura ku nzu y’umukecuru nyuma y’uko twabonaga kimusenyera. Ariko byaje kunanirana. Umukecuru yubatse mbere Bizimana aza kuza yubaka nyuma ariko akajya avuga ngo uwubatse mbere yaramurengereye. »

Dukuzumuremyi akomeza avuga ko nta muyobozi mu busanzwe utarangiza ikibazo, ahubwo ba nyiracyo ari bo batuma kitarangira.

Aha ni hamwe kunzu ya Mukeshimana ahangijwe n’amazi yo mu kigega cya Bizimana.

Impapuro mpimbano

Ikibazo kimaze kugera ku rwego rw’abunzi ku Murenge, Bizimana yazanye impapuro z’ubugure zemezaga ko aho hantu yarengereye hari mu ho yaguze, ndetse zinasinyeho.

Mukeshimana yemeza ko izi mpapuro ari mpimbano kuko Bizimana yaguze anatura hano nyuma y’uyu mukecuru, kandi akaba ahafitiye icyangombwa cy’ubutaka.

Umwe mu baturanyi b’aba bombi utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko urupapuro abunzi b’Umurenge bagendeyeho ari urwo Bizimana yasinyishije nyuma yo gupima cya kibanza agiha metero we ashaka, kugira ngo abe ari byo yerekana mu rubanza.

Mu magambo ye yagize ati « Bari buze ari ku wa mbere. Ku cyumweru bucya ari ku wa Mbere, Bizimana yazindutse afata ibipimo bya cya kibanza cye, agiha ibipimo yashakaga, tugiye kubona tubona noneho igipapuro kiragaragaye cy’ubugure kandi kuva kera kose yaravugaga ko batigeze bandikirana. Barusinyishije ku cyumweru nijoro ».

Ibi kandi byemezwa na Habyirimana Jacques uvuga ko Bizimana n’uwo bari baraguze baje kumureba bamubwira ko urupapuro bari baranditse rw’ubugure barutaye, ubwo bashaka kwandika urundi rwandiko akabasinyiraho.

Ngo kuri uru rupapuro kandi hagaragayeho umukono wa se ari we Sendugu Mathias wari warasinye ku mpapuro z’ubugure ubwo basinyaga mu mwaka wa 2015, ariko akaba yarapfuye.

Habyarimana Jacques mu magambo ye yagize ati « Mu kwezi kwa 06, cyangwa ukwa 07 sinibuka neza ariko ni hagati ahongaho. Bizimana, yaje kumpamagara we n’undi mugabo bari baraguze. Bambwira ko urupapuro rw’amasezerano y’ubugure barutaye, hanyuma bambwira ko bashaka kwandika urundi rupapuro Kuko bari bambwiye gusa ko bakeneye kurubika narabasinyiye. Bari bashyizeho amatariki n’ukwezi kwo muri uwo mwaka wa kera baguriyeho. »

Jacques yakomeje avuga ko abandi basinya atamenye uko babonanye na bo, gusa we baje kumusinyisha ku cyumweru nijoro, abonaho n’umukono wa se wapfuye, ariko atazi uwamusinyiye. Yakomeje avuga ko yaje kubakurikirana ababwira ko bamukoresheje icyaha cyo gusinya impapuro mpimbano hanyuma bamwemerera ko bazica bikarangira, ndetse nyuma baje no kuzizana barazica, we ahamya ko ubwo byarangiye.

Ahamya ko abizi ko izo mpapuro mpimbano bamusinyishije bazijyanye kuzerekana ku Murenge. Ngo nyuma yo kwerekana izo mpapuro, urwego rw’abunzi ku rwego rw’Umurenge rwanzuye ko Bizimana atsinze.

Ibi kandi binashimangirwa na Bahati John uhagarariye Abunzi mu Murenge wa Nyamugali, uvuga ko baciye uru rubanza bagendeye ku mpapuro z’ubugure bahawe na Bizimana ndetse banakurikiza ibipimo byari biriho.

Mu magambo ye yagize ati « Ikibazo nk’urwego rw’abunzi cyatugezeho. Hanyuma bidusaba kujya ahari ikiburanwa, Kuko uhera ku mbibi, no kunyubako zihari. Ibyobyose rero twabishingiyeho twiyambaza n’inzego z’ibanze. Impapuro z’ubugure twari tuzifite, na metero dusubiramo turapima. Duhera ku mbago naho byagereje. Uko zari zipimye niko twazibonye kandi nta kindi cyahindutseho. »

Bahati avuga ko urubanza baruciye basaba Bizimana ko yasenya urwo rukuta yubatse afatiye kunzu ya Mukeshimana, gusa ubu batazi niba byarashyizwe mu bikorwa cyangwa niba hari uwajuriye.

Bizimana Etienne ntiyemeranya na bo

Bizimana Etienne we yagaragaje ko impapuro z’ubugure azifite, kuko nta muntu wagura ngo ntibakore inyandiko. Na ho ku bijyanye no kuba impapuro yarazerekanye bwa mbere mu Murenge, yavuzeko iyo umuntu ari mu rubanza atanga ibyangombwa igihe ashakiye.

Mu magambo ye yagize ati « Iyo uri kuburana n’umuntu aho ushakiye ni ho utangira ibyangombwa. Ikibazo kiri mu nkiko nibategereze tuzaburana. »

Kugeza ubu Mukeshimana yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze, ategereje ubutabera.

 

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here