Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arsenal yaraye itonetse inkovu zari zarasubiranye

Arsenal yaraye itonetse inkovu zari zarasubiranye

Arsenal mu mukino wayigoye, yananiwe gushimisha abakunzi bayo, ahubwo irabatoneka, ubwo bari biteguye umunezero.

Mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane( ku masaha yo mu Rwanda), ari nawo watangiriye iyindi yose izitabazwamo iminota yinyongera, nizakemurwa na penaliti muri uyu mwaka wa Europa league ya 2022-2023. Ikipe ya Arsenal yananiwe gukuraho umuvumo imaranye iminsi mu rugo rwayo.

Mu mikino mpuzamahanga, ikipe ya Arsenal yakomeje kugorwa n’umukino yakiriye mu rugo byagiye binayiviramo gusezererwa bya hato na hato.
Arsenal yari yakiriye ikipe ya sporting Lisbon, mu mikino ya Europa league, mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza aya makipe yari yaguye miswi,anganya ibitego 2 kuri 2.

Imikino mpuzamahanga ikipe ya Arsenal iheruka gukina murugo ntiyayitwayemo neza.

Arsenal yatsinze igitego cya mbere mu gice cya mbere biha abakunzi bayo ikizere, gusa ntibyatinze kuko ikipe ya sporting ibinyujije muri rutahizamu wayo Gonçalves, ku munota wa 62′ yatumye ikizere cy’abafana ba Arsenal gisubira mu rungabangabo yishyura igitego cyari cyatsinzwe ku munota wa 19′ na xhaka.
Iminota isanzwe y’umukino 90′ yarangiye amakipe yombi anganya, harebwa ku giteranyo cy’ibitego byo mu mikino yombi, naho baranganya hongerwaho iminota 30′ nayo amakipe ananirwa kwikiranura.
Hitabajwe penaliti, ikipe ya Arsenal ntibyayiguye amahoro, kuko rutahizamu wayo, Martinelli yahushije penaliti ya 4 maze Santos yinjiza iya 5 ya sporting, bityo Arsenal isezererwa kuri penaliti 5-3.

Kim Kardashian umurimbyi, umukinnyi wa film ukomeye muri America no ku isi yarahibereye areba ibiba kuri Arsenal.

Arsenal yaherukaga gutsindwa mu rugo na Manchester city, yongeye kuhatsindirwa na Sporting Lisbon.
Bamwe babifashe nk’akababaro abandi bishimira ko igiye gushyira imbaraga muri shampiona y’ubwongereza nta kiyibangamiye.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here