Home AMAKURU ACUKUMBUYE AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’amahoro

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro ku nshuro ya kane(2001,2013,2019 &2022) mu mateka yayo nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0.

Umukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, iyi kipe yamaze gutangaza ko itazitabira igikombe cy’amahoro cya 2023. Ni mu itangazo bacishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ya AS KIGALI, Aho badasobanura impamvu yatumye batitabira iki gikombe cy’amahoro cya 2023.

Mu itangazo riri mu rururimi rw’icyongereza twagerageje gushyira mu kinyarwanda, bagize bati”  ubuyobozi bwa As Kigali bubabajwe no kubamenyesha ko bwakuye iyi kipe mu gikombe cy’amahoro cya 2023 nk’ikipe yari yaragitwaye.  Twizeye kuzagaruka dukomeye kurushaho umwaka utaha.

Umukino wabahuje na APR FC wabaheshyeje igikombe cy’amahoro wari ishiraniro

Iyi kipe ya as Kigali muri shampiyona ihagaze ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona, mbere y’uko Rayon sports ikina na Kiyovu.

Ibi bije kandi nyuma y’uko iyi kipe ya As Kigali itsindiwe na Police FC 2-1, mu mukino wa shampiyona wabahuje kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare mu Bugesera.

AS Kigali nyuma yo kwegukana igikombe cy’amahoro batsinze APR FC.

Biteganyijwe ko igikombe cy’amahoro gitangira kuwa 7 Gashyantare mu gihe haba nta gihindutse.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here