Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bahisemo kubanza gusezerana mbere gato ko umugore ajya ku iseta ngo abyare

Bahisemo kubanza gusezerana mbere gato ko umugore ajya ku iseta ngo abyare

Umuyobozi w’akarere ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari n’umwe mu bashaka kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha, yashyingiye umugore n’umugabo mbere gato yuko uwo mugore ajya mu bitaro kubyara abazwe mu buryo buzwi nka césarienne.

Pete Buttigieg, umuyobozi w’akarere ka South Bend muri leta ya Indiana, yavuze ko Mary na Gabe ejo ku wa mbere bamusanze ari bwo akigera ku biro bye ahagana ku isaha ya saa mbiri n’iminota 15 za mu gitondo bakamusaba kubashyingiranya mbere yuko umwana wabo avuka.

Abakozi bo ku karere ni bo babaye abahamya b’iryo shyingirwa ryabo, nuko bakoresha agatambaro mu mwanya w’impeta zitari zaboneka.

Nuko Mary asaba guhura na muganga ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, abyara umwana w’umukobwa nk’uko byatangajwe na BBC.

Bwana Buttigieg yatangaje ku ipaji ye yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ko Jade Katherine Jones abaye “umuturage mushya” wo mu karere ayobora ka South Bend.

Muri ubwo butumwa bwe bwaherecyejwe n’ifoto y’urwo ruhinja, yagize ati: “Ibihe nk’ibi ni byo nzakumbura manda yanjye nk’umuyobozi w’akarere nirangira”.

Uyu mukuru w’akarere ka South Bend yagize ati: “Ishimwe ku bamaze gushyingirwa bakaba n’ababyeyi bashya, kandi ikaze kuri Jade muri iyi si idasanzwe kandi iryoshye!”

Umwana wavutse nyuma gato ko ababyeyi be bamara gusezerana.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, Bwana Buttigieg w’imyaka 37 y’amavuko yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya perezida w’Amerika yo mu mwaka utaha wa 2020, ajya mu bahatanira kuzahagararira ishyaka ry’abademokarate, bamaze kuba imbaga kugeza ubu.

Naramuka atsindiye kurihagararira, Bwana Buttigieg azaba abaye uwa mbere mu biyemerera ku mugaragaro ko bakorana imibonano mpuzabitsina n’ab’igitsina kimwe na bo ushoboye guhagararira ishyaka rikomeye.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here