Uko iminsi igenda yicuma niko hagenda haduka ibikorwa bimwe na bimwe abantu bahamya ko bitigeze kubaho ukundi. Bamwe bagahamya ko ari ukubura imirimo kubibatera,abandi bati abantu babaye babi,abandi bati ni iminsi y’imperuka turimo.
Iyo ugenda hirya no hino usanga abantu bita abavugabutumwa bagenda bamamaza ubutumwa bwa Yesu akenshi baba banabwira abantu ngo bihane batazarimbuka. Abandi bakagenda bayambutsa ubutumwa runaka ngo bahanurira abantu ibigiye kuzababaho ngo cyangwa ibyo Imana yababatumyeho.
Hari abajya ahahurira abantu benshi nko: Mu masoko,ahategerwa amamodoka, munzira,…Ariko rero hari n’abasanga abantu mu ngo zabo bakabazanira ubuhanuzi runaka. Rimwe narimwe bakabahanurira iby’amahoro,ubw’ubukire,iterambere ,…
Ni muri urwo rwego umuryango wa Karemera Pierre( utifuje ko amashusho yabo yashyirwa ku mugaragaro) utuye mu karere ka Kicukiro hano mu mugi wa Kigali.Wasuwe n’abatekamutwe ngo ni abanyamasengesho maze barabiba hafi kumara ibintu byose munzu ngo bari kubakiza inyatsi.
Karemera umva uko yabitangarije umunyamakuru w’Ubumwe.com ati: “ Ubundi abantu baraje noneho baza ari abagabo bane badusanga mu rugo twese njye na madame n’abana bacu batatu, madame arabanza arabakira hanyuma bamubwira ko banshaka nanjye ni uko araza arampamagara ngo hari abakozi b’Imana banshaka ngo tuganire. Narabyutse ndagenda nanjye ndabasuhuza ni uko batangira kumbwira ibyo Imana yabatumye ku muryango wacu.
Ikigaragara baje batuzi neza kuko wumvaga batubwira n’ibintu byatubayeho kuko batubwiye n’ukuntu duheruka gupfusha umwana wacu mu mezi yashize, noneho ibyo byaboroheye mu kutubeshya nibizatubaho mu minsi iri imbere.
Ubwo bageze aho baraduhamagara ngo abantu bose bo muri ino nzu baze mu ruganiriro hanyuma badusengere twese hamwe kugira ngo batwirukaneho inyatsi. Ubwo twahamagaye abantu bose yewe n’umukozi wo mu rugo bategeka ko aza.
Ubwo begetseho umuryango wo hagati maze si ugusenga karahava, haciye nk’iminota 3 basenga uwari umeze nkaho ariwe uyoboye iki gikorwa yahise asaba bagenzi be 2 ko ngo bajya gusengera ibikoresho byose byo muri iyinzu kandi bagenda babikoraho kimwe kimwe. Ni uko baragenda baca mu muryango w’inyuma si ugutwara ibintu keretse icyabananiye gusa.
Babonye gahunda zabo zaciyemo batumyeho imodoka maze bayiparika inyuma bakajya batunda ibyo munzu bashyira mu modoka ,twe twakwumva ibintu bibomborana tukumva ko bari gusenga. Kuko umwe yarateruraga undi akaguma aho asenga. Kandi akenshi yavugaga igikoresho mu izina.
Ikintu nibuka ni uko numvise avuga ngo: Mana tukweretse iyi Gaz ijya ibatekera amafunguro turayihumanuye mu izina rya Yesu, burya bayisengeraga bayitwara! Ubwo natwe twari twakomeje gusenga ibintu byakomeye.
Bageze aho babandi batwaraga ibintu batangira gusenga basa nabasoza ubwo imodoka yari imaze kugenda itwaye ibintu,ariko indi ibatwara iri aho. Bahita abaza basanga ba bagenzi babo, bahita basenga isengesho ryo gusoza hanyuma barasezera barataha ariko badusaba kutigora tubaherekeza ahubwo badusaba guhita dusenga ubwacu isengesho ryo gushima Imana kuko idukunda kandi itwitaho.
Erega ubwo twarongeye tumara indi minota nk’itanu ngo turi gusenga dushimira Imana kuba yatwoherereje abahanuzi batubwira ibyacu! Ubwo ntitwamenye n’imodoka yabatwaye uko isa!”
Karemera yakomeje avuga ko yababajwe cyane n’ubu butekamutwe bwitwaje izina rya Yesu. Ati “Yesu uziko bamugize igikinisha cyabo kugeza aho banamwitwaza bagiye gukora ubugome n’ubujura nkaburiya. Ati byambabaje cyane n’ubwo byananteye kwibaza nib anta miti runaka baba bateye abantu kuburyo ubwenge bwose bucurama!
Umukozi ukora mu rugo ruturanye no kwa Karemera uzwi ku izina rya Kazungu wabonye uko ibibyose byakorwaga niwe wavuze ati: “ Njyewe narabibonaga byose babikora ariko kuko narinzi neza ko banyirurugo bahari kandi numvaga bari gusenga,nahise nkeka ko ari nk’abantu basengana kuko uyu mudame wo muri runo rugo asanzwe ari umunyamasengesho.”
Karemera yatangaje ibintu byose batwaye ati: “ Matelas zose bazikuye ku bitanda,ama valises 3 n’ibyari bibitsemo ,inkweto zose zo munzu basutse mu mufuka,amasafuriya n’ibikoresho byose bibikwa mu kabati,gaz na cuisiniere ,radio na computer 2 zari munzu,frigo ndetse n’utundi ducogocogo twinshi ntabona uko mvuga.
Karemera yashoje agira inama abantu bose ati: Mbasabye kugira amakenga ku muntu uwo ariwe wese kuko abaza bose bavuga izina rya Yesu ntabwo bose baba bazanywe no gusenga.
Mukazayire Immaculee