Home Uncategorized Bamwe mu bakristu bahoze ari Abayisilamu barashaka kwirengera barwanya itotezwa bagirirwa..

Bamwe mu bakristu bahoze ari Abayisilamu barashaka kwirengera barwanya itotezwa bagirirwa..

Pr Rahouma Mohamed afatanyije   na  Avoka Najla El Imam, umukobwa wajyaga yamagana cyane ubukristo, ubu akaba yaramaze  guha ubuzima bwe Kristo, barategura gushyiraho ikigo kigamije kurengera Abayisilamu babuvuyemo bagahindukirira Yesu, bitewe n’itotezwa bakorerwa n’Abayisilamu b’intagondwa.
Pr Rahouma Mohammed ukomoka mu gihugu cya Misiri, akaba ngo yarahishe igihe kirekire ko yahindutse umukristo, ubu yatangaje ko “Igihe cy’ubwoba cyashize.”
Pr Rahouma, warushinzwe umurimo wo kwigisha mu idini ya Islamu, akaba yarashyiragaho (yarahinduraga abantu kuba aba Imam, yaratozaga) aba Imam 1000 buri mwaka, nyuma yo kuba umukristo no kuva mu bwoba yagiraga nkuko abivuga ; ubu we afatanyije na Najla El Imam,  barategura gushyiraho ikigo kirengera abayisilamu bahindutse abakristo , bitewe n’itoteza bahura naryo, bakorewe na bandi banyedini  ya Islamu. Uyu mukobwa akaba ari we uzaribera umuyobozi mukuru. Iri shyirahamwe cyangwa iki kigo cyiswe : Jesus m’a libere” n’irindi zina ry’icyarabu,   rizagira ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga, irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu  hamwe na Kongre yo muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bateganyije kandi ko rizagira amashami mu bihugu bitandukanye, birimo, Ubufaransa, Misiri, na Australiya.
Imishinga bateganya iratandukanye, gushyiraho urubuga nkoranyambaga, kwandika ibitabo, guhamagarira abantu gutanga ubuhamya bwabo bwo guhinduka, ‘n’ukuntu bagiye batotezwa, kugira ngo ibyo bijye ahagaragara, ibikorwa bitoteza abo bayisilaamu bahindutse Abakristo, bimenyekane hose, ndetse n’imbere y’ubutabera.
Ngayo nguko.
 
MITALI Adolphe.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here