Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bane baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi ariko benshi barakomereka

Bane baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi ariko benshi barakomereka

Kuri uyu wa kabiri, umwiyahuzi witwaje ibiturika yagabye igitero  ku nyubako z’akarere ka Wardhigley  maze ahitana abantu bane, abandi benshi barakomereka.

Umwiyahuzi akaba yari yateze ibiturika mu modoka yari iparitse mu murwa mukuru wa Mogadishu, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano, maze ayitwara ayerekeza mu nyubako z’akarere ka Wardhigley.

Umwe mu babonye umwiyahuzi agaba igitero ku nyubako akarere gakoreramo, witwa Farey, yavuze ko iki gitero cyari gifite imbaraga nyinshi.

Yagize ati: “Uku guturika kwari gukomeye ku buryo kwasenye inyubako nyinshi kukangiza n’amamodoka menshi yari hafi aho. Abitabye Imana n’abakomeretse bajyanywe n’imbangukiragutabara.”

Umuyobozi w’akarere wari mu biro bye yabashije kuva muri iyo nyubako adakomeretse.

Nubwo kugeza ubu nta mutwe n’umwe w’iterabwoba urigamba iki gitero, umutwe witwaje intwaro wa kisiramu, Al-Shabaab, ufite amateka yo kwibasira inyubako z’ubutegetsi muri iki gihugu cya Somalia.

Mu mwaka wa 2011, uyu mutwe w’iterabwoba ufite aho uhuriye na Al-Qaeda wirukanywe muri Mogadishu ariko uracyayobora igice kinini cy’icyaro mu gihugu, bakaba ari n’aho bategurira ibyo bitero.

Al- Shabaab yigambye urupfu rw’umu enjeniyeri w’umunyaturukiya wapfuye ku cyumweru muri Mogadishu nyuma y’uko bari bateze igisasu munsi y’imodoka ye. Al-Shabaab ikaba imaze igihe kirekire irwanya guverinoma ya Mogadishu.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here