Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bane batawe muri yombi bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi

Bane batawe muri yombi bazira kwiba umuriro w’amashanyarazi

Abagabo bane bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bazira kwibira umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

Ibi byabaye ku munsi wa kabiri ubwo aba bagabo batabwaga muri yombi.nk’uko byatangajwe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ku rukuta rwabo rwa Twitter.

FUNGURA HANO UREBE ITANGAZO RYA REG

Abatawe muri yombi ni Nzamurambaho Felicien, Niyonzima Joseph, Hitimana Eugene na Ayirwanda Benoit bakekwaho kwibira umuriro mu ngo zabo ziherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma ngo bakurikiranwe ibi byaha baregwa.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko ibikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi biyihombya amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 900 (1,900,000,000 Frws) buri mwaka.

 

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here