Home AMAKURU ACUKUMBUYE Banki ya kigali (BK) yemeye ko ifite ubujura bushingiye ku ikoranabuhanga ariko...

Banki ya kigali (BK) yemeye ko ifite ubujura bushingiye ku ikoranabuhanga ariko ivuga ko nta gitangaza kirimo.

Banki ya Kigali (BK) imaze iminsi yumvikanamo ibibazo bya hato na hato aho abakozi bamwe bafungwa abandi bahagarikwa,yatangaje ko kuba ifite ubujura bushingiye ku ikoranabuhanga atari igitangaza kuko ni Banki nini kandi ko umujura ajya kwiba ahari ibintu.

Ibi bimaze iminsi aho muri iyi Banki abakozi bagenda bagaragaza ko barengana kuko Banki ifite ibibazo biri mu ikoranabuhanga (System) ariko ntibahitemo kubikemura ahubwo bagahitamo kugereka ingaruka zabyo ku bakozi.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK, Nshuti Thierry,yabwiye Ubumwe.com ko ntagitangaza kibirimo kuba bafite ibitero by’ubujura bishingiye ku ikoranabuhanga kuko ari Banki nini.

Mu magambo ye yagize ati: « Nka Banki nini tugabwaho ibitero hafi ya burimunsi. Uretse no muri BK ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga, abantu bashobora gu hakinga (Hacking) umuntu uwo ariwe wese,abantu bahakinze na President wa America! Ibitero tugira by’ikoranabuhanga ni byinshi. Wenda sinakubwira umubare neza ariko sinavuga ngo ntiduterwa.”

Ibi kandi yabitangaje ubwo mu inkuru yacu iheruka twari twavuganye n’umukiliya wari wabuze Miliyoni 44 kuri konte ye, ubwo yari agiye kubitsaho ayandi, agasanga hari kuburaho aya mafaranga, nyuma y’igihe runaka aza kuyasubirizwa kuri konte ye, hanyuma Banki ya Kigali ikaza kwemera ko aya mafaranga yari yibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga nyuma bakaza kubona konti yagiyeho bakayagarura bakayasubiza nyirayo.

Nshuti yakomeje abisobanura muri aya magambo: « Ibyaha by’ikoranabuhanga biza mu buryo butandukanye: Hari ikiza tukakibona ko cyaje, ariko ntikibashe kugera aho cyajyaga. Wenda bashoboye kwinjira muri system cyangwa ntibabishoboye. Hari n’undi ushobora kuza ukamusanga arimo, ukamufatiramo ukamutesha kwiba(transaction) Hari n’ushobora kuza noneho n’ayo mafaranga akayatwara ariko ukagira inzira wamenya z’aho ibyo yatwaye wabikura. Hakaba rero n’undi ushobora kuza akakwiba noneho akanaguheza. Ibyo byose birashoboka.”

Nshuti kandi ibi yakomeje kubishimangira avuga ko kuba BK ari Banki yunguka cyane,nayo iterwa ibitero byinshi.

Nshuti atangaza ko umujura ajya kwiba ahari ibintu, atajya ahari nyakatsi, arimpamvu BK ifite ibitero byinshi.

Ati: “BK turi Bank yunguka cyane, rero ntabwo umujura yajya kwiba ngo ahere ku muntu ufite nyakatsi. Umujura iyo agiye kwiba ajya ahantu atekereza ko aza kugira icyo ahakura. Uko twunguka, uko dutangaza ngo turateganya kuzunguka ama Miliyari mirongo, niko duhamagara abajura kutwiba.”

Iyi nkuru tuyitangaje mu gihe hari abandi bakozi ba BK batatu bafunzwe(amakuru tukiri gukurikirana neza), bakurikiranwaho iryo bura rya Miliyoni 44, zagiye nyuma yaho ziza kugaruka, aho ubuyobozi bwa BK budashatse kugaragaza aho yari yagiye kugira ngo bayagarurire umukiliya wabo. Nyamara abakozi bo bakagaragaza ko abura kuko BK ifite abajura bakoresheje ikoranabuhanga (hackers)

Nshuti nubwo ateruye ngo agaragaze ko ubuyobozi bwa BK nabwo bubizi neza ko bufite ibi bibazo by’ikoranabuhanga yabivuze mu marenga agira ati “Igihari nk’uko tubitekereza, ni uko dufite ibikoresho byo kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga. System yacu ntabwo tuyishidikanyaho ariko na none tuziko tutari ahantu umwanzi atatera imyambi”

Mu gihe hari abakozi benshi ba Bk bafunzwe, abandi bahagaristwe by’agateganyo ku mirimo yabo, abandi bakimurirwa ku mashami atandukanye mu buryo butunguranye kubera ibura ry’amafaranga ya hato nahato, iyi Bank mu minsi ya vuba ku itariki 28 Ugushyingo 2019 yatangaje ko yungutse Miliyali 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi icyenda gusa.

Ibi tubikesha ikinyamakuru Igihe.com ku inkuru yari ifite umutwe ugira uti: “BK Group Plc yatangaje inyungu ya miliyari 25 Frw mu mezi icyenda ya 2019”

Ubumwe.com

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here