Home AMAKURU ACUKUMBUYE Benin: Abatavuga rumwe na leta bangiwe kwiyamamaza mu matora maze ntihabaho impande...

Benin: Abatavuga rumwe na leta bangiwe kwiyamamaza mu matora maze ntihabaho impande zihanganye.

Kuri iki cyumweru, ni bwo habaye amatora y’abahatanira imyanya mu nteko ishingamategeko, aho abaturage bitabiriye amatora gusa hakaba hatari impande zihanganye kubera ko amashyaka atavuga rumwe na leta atari yemerewe gutanga abakandida bitangazwa ko atari yujuje ibisabwa.

Amatora yatangiye saa kumi n’ebyiri za mugitondo ku isaha yo muri Benin maze abaturage bitorera abakandida 83 bari mu mashyaka abiri yose ashyigikiye Perezida w’icyo gihugu Patrice Talon.

Kubera iyo mpamvu, amatora yaje kuzamo ibibazo kuko hagiye hagaragaramo imbogamizi nyinshi cyane. Ku wa gatandatu, habura umunsi umwe ngo amatora abe, imihanda myinshi yari yafunzwe n’abatavuga rumwe na leta; murandasi yari yafunzwe abantu batabasha gukoresha imbuga nkoranyambaga no kohererezanya ubutumwa bugufi.

Abantu bagera kuri miliyoni 5 nibo bagombaga gutora, ariko ku cyumweru aberekezaga ku byumba by’amatora byo mu murwa wa Cotonou bari bake. Amashyaka atavuga rumwe na leta yari yasabye abayashyigikiye gukumira abatora kugira ngo batajya ku biro by’amatora. Gusa Jacques Noutais uhagarariye Komisiyo y’Amatora yavuze ko imihanda yari ituje mu gihe cy’amatora kubera ko abantu benshi bari mu nsengero basengeramo.

Umwe mu batoye witwa Edith Avodagbe yavuze ko nta kibazo gihari maze akangurira bagenzi be kwitabira amatora.

Yagize ati: “Byose bimeze neza. Ndasaba abantu bose ko baza bakuzuza inshingano zabo batora abakandida bihitiyemo.”

Ubwo Edith ygeraga Ku biro by’itora, abantu bari bake.

Impamvu nyamukuru yatumye abatavuga rumwe na leta bitambika mu matora ni uko batari bemerewe kwiyamamaza. Abashinzwe amatora muri Benin banzuye mu kwezi gushize, ko amashyaka abiri ashyigikiye Perezida Talon ari yo “the Republicans” na “Progressive Union” ari yo gusa yemerewe gutanga abakandida biyamamaza mu nteko ishinga amategeko, kuko ari bo bari bujuje ibisabwa na komisiyo y’matora.

Ibi byatunguye kandi bibabaza abantu benshi gusa babuzwa kwigaragambya. Bamwe mu bayoboye iki gihugu mu myaka yashize ari bo Nicephorus Soglo na Thomas Boni Yayi na bo bakanguriye abantu kwigaragambya bakamagana icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umushakashatsi wa Amnesty International witwa Francois Patuel yavuze ko ifungwa ry’impirimbanyi za politiki n’abanyamakuru baharanira amahoro ryafashe indi ntera, aho uwashakaga kuvuga anenga icyemezo cya komisiyo y’amatora cyo guheza amashyaka atavuga rumwe na leta kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko yafungwaga. Ibi ngo bishobora kuzamura umwuka mubi mu banyapolitiki bo mu gihugu cya Benin.

Tubibutse ko perezida Talon yatowe mu mwaka wa 2016, akaba yifata nk’ugomba kuzana impinduramatwara. Yemeje itegeko ry’itora ryemerera amashyaka yose yo muri Benin agera kuri 250 kwiyamamaza mu gihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 12. Gusa bivugwa ko ayo mashyaka yose nta na rimwe ryujuje ibisabwa mu gihe hitegurwaga amatora y’abagize inteko ishingamategeko ya Benin.

Twiringiyimana Valentin

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here