Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bibilia iti“Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa” umunyarwanda ati “Hapfa uwavutse.”...

Bibilia iti“Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa” umunyarwanda ati “Hapfa uwavutse.” Ariko dore icyatumye ubaho:

Bene Data basomyi bacu, dukomeje kubashimira ko muba mufashe umwanya mugahitamo gusoma ibitangazwa mukinyamakuru cyacu cy’Ubumwe. Com Muri iki gice cy’Iyobokamana dukomeza kubagezaho inyigisho zishingiye kumyizerere ya Gikristo no kumahame aboneka mugitabo cy’Ijambo ry’Imana kitwa Bibiliya.

Ingingo duherutse kuganiraho yavugaga k’urupfu rwo muburyo bw’umubiri aho twagerageje kwerekana impamvu abantu benshi batinya urupfu hanyuma tugasoza twerekana ko abizera Yesu Kristo batari bakwiye gutinya gupfa (nubwo bitoroshye igihe twambaye uyu mubiri upfa) ariko kandi ko tutakwiyahura cyangwa ngo twishore mubyadukururira urupfu twishingikirije ku myemerere y’ubukristo ivuga ko gupfa k’umukristo ari inyungu.

Nk’uko Bibiliya ibivuga, Imana yashyizeho umunsi wo kuvuka ariko ishyiraho n’umunsi wo gupfa. Salomo yaranditse ati “Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo,…Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa…” (Umubwiriza 3:1-3). N’Abanyarwanda bavuga bati “Hapfa uwavutse.” Ni ukuvuga ko niba turiho byanze bikunze no gupfa bizabaho. Icyo Imana yaduhishe nuko nta muntu uzi igihe cyangwa umunsi azatabarukiraho yewe ntanumenya ikizamuhitana icyo ari cyo. Ariko icyo buri wese wavutse yazirikana ni uko umunsi umwe igihe tutazi kizagera agakurwa muri uyu mubiri urugendo rwe rwa hano ku isi rukaba rurangiriye aho. Abantu bonyine batazapfa urupfu rusanzwe ni abantu bazaba bakiriho ubwo Yesu Kristo azagaruka kujyana abamwizeye (Itorero). Ijambo ry’Imana ritubwira ko abazaba bariho icyo gihe imibiri yabo izahindurwa. Pawulo yandikiye Abakorinto ababwira ati “Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe…” (1 Abakorinto 15:51-52).

Buri muntu uriho ni uko yavutse kandi azanapfa igihe kimwe

Nubwo uko twagerageza kwirinda kose urupfu ruzageraho rukadutwara, ntabwo dukwiye kubaho mu bwoba cyangwa ngo tube abatagira icyo bakora twibwira ko nubundi turi kurushywa n’ubusa kuko ejo cyangwa ejo bundi tuzapfa. Ndahamya ko kugeza ubu Imana yaturindiye muri uyu muburi kugira ngo dusohoze gahunda y’ubutumwa bwatumye tuvukira kuri iyi si. Umuntu burya ni ndasimburwa. Buri muntu wese uko ari kose ni ikinege imbere y’Iyamuremye kandi afite ubutumwa (mission) bwihariye yatumwe gusohoza hano ku isi. Muri rusange buri muntu wavukiye kuri iyi si afite ubutumwa bwihariye Imana yagennye aribwo bwatumye imuvukisha. Ariko by’umwihariko uyu muntu iyo yemeye kwizera Yesu Kristo agahinduka kuba umukristo, ahabwa ubutumwa bwihariye bugeretse kubwo yari asanganywe nk’undi muntu wese muri rusange. Bumwe m’ubutumwa bukomeye (cyangwa inshingano) Umukristo yahawe ni ukuba “umucyo n’umunyu” w’isi. Yesu yabwiye abamwizera ati “Muri umunyu w’isi.  Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki?….Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:13-16).

Hamwe n’inshingano rusange y’uko turi abantu bagomba gufata neza isi (abantu n’ibintu) muburyo bwubahisha Umuremyi w’isi, abahindutse kuba Abakristo by’umwihariko dufite indi nshingano ikomeye yo kumurika Umucyo w’Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo tumurikira abakiri mu mwijima w’ibyaha n’imihati y’iyi si. Urumuri Kristo yinjiranye muri twe rukwiye gushyirwa ahagaragara kuburyo rumurikira abandi bose. Ikindi Abakristo basabwa n’Umwami wabo Yesu nuko bagomba kuba “umunyu” w’isi. Ni ukuvuga ko iyi si hari benshi ibihiye, hari benshi batumva uburyohe bwo kuba bari ho ndetse bamwe bicuza impamvu yatumye bavukira ku yo. Icyatumye Imana iguha kumenya Kristo kandi ukaba utarahitanwe n’ibyagiye bihitana abandi bose uzi bagiye nuko ubutumwa (mission) yaguhaye yo kuryohera abandi itararangira. Imana iracyagufiteho umugambi ukomeye wo gutuma abantu baryoherwa no kubaho bigatuma imibereho yabo iramya Imana aho kubaho bitotomba cyangwa batuka Imana.

Uko uri kose n’aho waba uri hose, Umwami wawe Yesu Kristo agushyiriyeho kuba urumuri n’umunyu w’isi. Isi si ikindi kintu ahubwo ni ibidukikije byose cyane cyane abantu bagenzi bacu bataramurikirwa n’Umucyo w’Ubutumwa Bwiza. Kuba urumuri no kuba umunyu w’isi muri make ni ugukora imirimo yo gukiranuka mu izina rya Yesu ugambiriye kureshya abatarizera Yesu ngo bamumenye kandi bamuramye nk’umwami wabacunguye.  Ibi nibyo abarokore bita “kwera imbuto zikwiriye abihannye.” Yesu ubwe yahamije ko imirimo myiza dukorera bene Data mu izina ry’ukwemera dufite muri Yesu, bitinde bitebuke izatuma nabo umunsi umwe bafata icyemezo cyo guhindukira nabo bizere uwo mwami bahimbaze Data wo mu ijuru (Matayo 5:16).

Icyatumye ubaho kugeza ubu ni umugambi ukomeye Imana igufiteho. Irifuza ko urumuri rwawe (imirimo yo gukiranuka) rugera kubantu benshi kurushaho. Ntawakongeza itara ngo aryubikeho intonga, ahubwo aritereka kugitereko cyaryo rikamurikira bose bari hafi aho urumuri rushoboye kugera. Ntabwo wageza urumuri kubatuye isi yose, ariko hafi yawe aho, ndetse aho mu rugo aho uba, aho wirirwa, aho ukorera imirimo ya buri munsi hari abantu bakiri mu rungabangabo, bari mu mwijima w’ubuyobe bw’isi. Igitumye uri hagati yabo bantu nuko Imana yifuza ko ubamurikira inkuru nziza za Yesu. Imana yifuza ko uhinduka uburyohe bw’agakiza bituma abantu yaguhuje nabo bifuza kuba nkawe nabo bakinjira muburyohe bw’iby’umwuka. Nawe niba utarahinduka kuba Umukristo, ntibivuze ko ntacyo Imana Umuremyi wawe igusaba ahubwo nawe ufite inshingano yicyatumye uba “umuntu” hanyuma ukaba ukiriho magingo aya. Wibaze neza icyo wasubiza Imana igihe yakubaza iti “ko nakuvukishirije kuri iyi si, nkakurinda impfu z’uburyo bwinshi, ni ki umariye isi (abandi bantu) igukikije?”

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana. Akaba umwanditsi w’iki cyigisho

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here