Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bimwe mu byiza byazanywe na gahunda yo kwirirwa mu rugo hamwe na...

Bimwe mu byiza byazanywe na gahunda yo kwirirwa mu rugo hamwe na Pastor Basebya Nicodème:

Maze iminsi nibaza uko nabyaza umusaruro iki gihe cyo  kuba murugo. Byatumye mbanza gutekereza kumagambo y’Imana yanditswe mu Abaroma 8:28 handitswe ngo “Kandi kubakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.”

Igihe natekereje kuri aya magambo, nafashe akanya ko kwibaza ibyiza bishobora kuboneka mugihe nk’iki abantu badafite uburyo bwo gukora imirimo ibatunga nibafasha kwiteza imbere nk’uko byari bisanzwe, ahubwo buri muntu yibaza niba icyorezo kizamusiga amahoro. Ijambo ry’Imana uko byamera kose ntabwo ribeshya, hari ibyiza byazanwa n’igihe nk’iki nubwo bamwe barwaye, nubwo abandi bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo uko byamera kose ntakintu Imana yemera ko kiba kubantu bayo ntanyungu ifitemo.

Reka mbasangize bike mubyo natekereje ko Imana iri kwigisha abantu bayo muri iyi minsi cyane cyane muri iyi gahunda yo kuba murugo:

Kuba m’umuryango

Nubwo hari abantu bamwe icyemezo cyo kuba murugo cyasanze hanze y’imiryango yabo bityo bakaba batarashoboye kuba bari mungo zabo cyangwa iwabo mu miryango, abenshi ubu turi mungo iwacu niho twirirwa, niho turara, niho turi amanywa n’ijoro. Abantu benshi twasohokaga mu gitondo tukagaruka murugo mu ijoro kuburyo kuri benshi hari naho abantu mubana munzu imwe hashoboraga gucamo icyumweru mutabonanye amaso kumaso. Nubwo turi mugihe kibi, ariko kandi kurundi ruhande, Imana yegeranije imiryango. Abantu bari hamwe amasaha menshi, bafite umwanya uhagije wo kuganira no gufatanya mubitekerezo n’imirimo yo m’urugo. Kububatse bamwe igihe nk’iki benshi cyaherukaga muri kwa kwezi kwa buki (honey moon) abantu bagishakana, batarasubira munduruburi zo gushakisha ubuzima. Abana babonye igihe cyo kubana n’ababyeyi umwanya munini mu rugo. Kubasenga Imana, haciye ibyumweru bitatu yamateraniro y’abantu benshi atabaho, twasabwe gusengera m’urugo tugasengana n’ab’umuryango gusa. Birashoboka ko kuri benshi muri twe uyu mwitozo wabaye iw’ingenzi no kutwunga ubumwe nk’ab’umuryango kuko benshi kubisanzwe ntagihe twabonaga cyo guterana nk’umuryango dusengera hamwe ari twe twenyine. Kuba hamwe mu muryango ndabona ko hari kuboneka ugukura mubusabane, gufashanya, kwigishanya no kwihanganirana no gusengeranira.

Kuruhuka

Kubisanzwe abantu benshi bararushye haba muburyo bw’imitekerereze no mumubiri bishingiye ku miruho y’iyi si. Wasangaga abantu bamwe badafite n’umwanya wo kurya (kubabifite)! Abantu bakundaga kuvuga ko bari bizi (busy) ko badafite n’umwanya na muto wo kuba bakwiyitaho cyangwa ngo bite no kubandi. Iki gihe turimo cyaba igihe kiza cyo kuruhuka haba mu mutwe no k’umubiri. Nongere nisegure, sindi kuvuga ibi nkaho nishimiye iki cyorezo ahubwo ndatekereza kumurongo wo mu Ijambo ry’Imana watubwiye ko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Haraho rero Imana yaba iri kutwibutsa ko dukeneye kuruhuka, tukagarura intege zituma dushobora kuzakora byinshi kandi neza igihe icyorezo kizaba kirangiye. Gusa uburyo bwiza bwo kuruhuka ni uguhindura icyo wakoraga. Kuruhuka si ubunebwe, si ukuryama amanywa n’ijoro, ahubwo igihe cyacu tukibyaze umusaruro dukora imirimo inyuranye yo murugo cyangwa dutegura imigambi y’ibihe biri imbere.

Kumenya gucunga neza ibyo dufite no kuzigama duteganyiriza ejo hazaza

Ni byiza ko tumenya gucunga neza uduke dufite cyane cyane ko tutazi neza igihe iki cyorezo kizarangirira. Icyo turi gusengera nuko cyarangira vuba ariko igihe tukiri mu minsi mibi twige gukoresha neza uduke dufite. Ibi bishobora no kugabanya gukora ingendo zidafite gahunda isobanutse, tujya kuzana hato na hato amakara, utuboga, isukari n’ibindi. Ndizera ko Imana ishaka ko twiga kubara neza, tukamenya gukoresha ibyo dufite kandi tukajya tumenya ko iminsi idahwana bityo hakabaho guteganya. Ibyago ntibiteguza, kubw’ibyo naho twaba twinjiza ubutunzi buke haba mubihembo cyangwa umusaruro dusarura mu mirimo yacu, jye ndabona ko turi kwigishwa kujya tuzigama naho twaba duke tukizigama duteganyiriza n’ejo. Ubu nibwo abiteganirije bari kumenya impamvu ubuyobozi bwacu buhora budushishikariza guteganya no kuzigamira ejo hazaza. Ibyo turi gucamo, biratwigisha ko ubutaha tudakwiye kongera gutungurwa ahubwo twige guteganya naho twazigama duke duke twazadutabara mugihe cy’amage nk’aya turimo.

Kubakunda Imana hariho ikorasi ivuga ngo “NIBA WARAVOMEWE ZIGAMA AYO MAZI YAWE.” Ubu rero nigihe cyo kumenya ngo mbese mfite amazi angana iki (Ijambo ry’Imana nibitsemo) azantunga mugihe kingana iki mugihe babayobozi b’amadini batagifite umwanya n’uburyo bwo kungaburira Ijambo ry’Imana. Buri wese ari gutungwa nibyo yakiriye. Bityo rero igihe kiri imbere dukwiye kwiga Ijambo ry’Imana no kurizigama mu mutima yacu hamwe no kwiga kwisengera tudahora dutunzwe n’amasengesho y’abandi.

Gukunda bene Data

Igihe abantu badafite uburyo bwo guteranira hamwe, ntigikwiye kuba igihe cyo kudutandukanya. Nibyiza ko twakomeza kuzirikanana, gusengeranira no gusurana mu Mwuka. Yesu yavuze ko urukundo ari cyo kimenyetso abantu bazamenyeraho babandi Pawulo yanditse ko bahamagawe nk’uko Imana yabigambiriye (Abaroma 8:28). Yohana 13:35 havuga ngo “Ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Imana ishimwe yazanye iterambere ry’itumanaho, nibyiza ko tutakwihugirwaho muri iyi minsi. Hamagara mugenzi wawe, mwoherereze ubutumwa bugufi (SMS), mwandikire kuri WhatsApp cyangwa e-mail mubaze uko ari nuko wamusengera. Twe abakunda Imana, twibuke ko hari abantu bayo bari babayeho bakarya ar’uko bavuye guca incuro. Kwerekana urukundo dukunda Imana yacu, biragaragarira kuburyo turi gufasha aba bantu badafite icyo kurya no kunywa. Leta yacu murabona ko yafashe iya mbere mukubabarura no kubaha ikibatunga. Ndizera ko ABAKUNDA IMANA ari twe twari dukwiye gufata iya mbere muri iyi gahunda. Si ngonbwa ngo tube dufite ibidusagutse kugira ngo twerekane urukundo rw’Imana kubashonje bari hafi yacu. Niba uri mubo Imana yahamagaye nk’uko yabigambiriye, iki gihe ntikigucike uterekanye urukundo rwayo nibura k’umuntu umwe ushonje naho wamugenera inusu kilo y’umuceri, isukari, cyangwa akunyu nawe yamenya ko Yesu agira neza.

Imana idufashe gukoresha neza ibihe turi gucamo, ntibitubere imfabusa, ahubwo bituzanire ibyiza. Dukomeze kuguma mu rugo no gusengera abamaze kugerwaho n’iki cyorezo tunasengera ubuyobozi bwacu mu ngamba zose bari gufata ngo dusohoke muri uru rugamba vuba. Abakunda Imana tube intangarugero mu kumvira amabwiriza y’ubuyobozi bwacu.  Amen

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here