Home AMAKURU ACUKUMBUYE Biracyashoboka ko Kiyovu Sport cyangwa Rayon Sport bakwambura APR FC igikombe.

Biracyashoboka ko Kiyovu Sport cyangwa Rayon Sport bakwambura APR FC igikombe.

N’ubwo Ikipe ýa APR FC ariyo iri guhabwa amahirwe ari hejuru kuba ariyo izatwara igikombe cya Shampiyona, kuko iri ku mwanya wa mbere, biracyanashoboka ko amakipe abiri ayikurikira nayo yagitwara.

Umunsi wa nyuma wa shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda urakinwa muri izi mpera z’icyumweru,
Amakipe afite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiona ayobowe na Apr fc, gusa nubwo ikipe ya Apr fc iyoboye urutonde rw’agateganyo , hari amahirwe ku yandi makipe nka Kiyovu sports iri ku mwanya wa 2 na Rayon sports iri ku mwanya wa 3.

Uburyohe bwa shampiona ni bwose kuko umunsi wa nyuma wa shampiona ugiye gukinwa hataramenyekana iyegukanye igikombe cya shampiona.

Ikipe ya APR FC iyoboye uru rurutonde rw’ agateganyo , n’amanota 60 inganya na kiyovu sports, zigatandukanwa n’ibitego zizigamye.

Mu bitugu by’aya makipe hari ikipe ya Rayon sports, nayo icungiye hafi igihe aya makipe yakora amakosa ku mikino yayo ya nyuma, ikipe ya Rayon sports yahita yicara ku ntebe y’icyubahiro.

APR irasabwa gutsinda umukino wa nyuma uzayihuza na Gorilla fc maze ikegukana igikombe cya shampiona nk’uko isanzwe yarabimenyereje abayikunda, kuko ariyo kipe ibitse ibikombe byinshi mu Rwanda.

Kiyovu sports yo irasabwa gutsinda umukino wayo uzayihuza na Rutsiro fc, igasaba ko ikipe ya Gorilla fc iba yatsinze ikipe ya APR FC. Kiyovu sports imaze imyaka irenga 30 nta gikombe cya shampiona iheruka.

Ikipe ya Rayon sports ifite amahirwe make cyane ariko imibare ivuga ko mu gihe ikipe ya APR yatsindwa na Gorilla fc na kiyovu sports igatsindwa cyangwa ikanganya na Rutsiro fc Rayon sports yahita yegukana igikombe cya shampiona.

Ikipe ya Rayon sports ifite amanota 58 izigamye ibitego 17, mu gihe ikipe ya APR fc yaba yanganyije, Kiyovu sports igatsindwa byashyira umusozo ku nzozi za Rayon sports kuko ikipe ya APR FC ifite amanota 60, izigamye n’ibitego 27.

Abakunzi ba Shampiona y’u Rwanda kuri ubu barishimira ko uburyohe bwa shampiona, nyuma yaho amakipe yasimburanwe ku mwanya wa mbere.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here