Home AMAKURU ACUKUMBUYE Biratangaje: Umuco ushishikariza umukobwa kuryamana n’abasore benshi kugira ngo abonemo umukwiriye

Biratangaje: Umuco ushishikariza umukobwa kuryamana n’abasore benshi kugira ngo abonemo umukwiriye

Agahugu umuco akandi umuco. Iyi ni imvugo bakoresha bashaka kuvuga ko uko uduce dutandukana ari na ko umuco watwo ugenda utandukana. Imico usanga mu Rwanda si ko yose uyisanga muri Uganda cyangwa muri Congo cyangwa ahandi. Hari n’iyo ushobora gusanga mu gace kamwe k’igihugu ikaba itandukanye n’iyo mu kandi gace nanone k’icyo gihugu. Uyu munsi turarebera hamwe umuco utangaje, aho umukobwa agomba kubanza kuryamana n’abagabo benshi kugira ngo abonemo uwe.

Mu gihugu cya Cambodia mu gace kitwa Ratanakiri kari mu majyaruguru y’Iburasirazuba habayo ubwoko bw’abantu bitwa Kreung.  Aba bantu babeshejweho n’ubuhinzi. Icyitwa amashanyarazi kuri bo ni igitangaza gikomeye. Kurya, kuryama n’urukundo nibyo usanga bifite agaciro cyane mu muco wabo. Aho mu yindi mico usanga kunywa inzoga n’itabi bitemewe ku bana bato, muri aka gace ko abana barabyemerewe kandi usanga babikora bisanzuye ku mugaragaro. Ikindi kidasanzwe ni uko kugira ngo ubone umugabo bisaba ubushakashatsi bwimbitse, bukorwa umukobwa aryamana n’abasore benshi kugira ngo amenye ukwiriye kumubera umugabo wa nyawe.

Iyo umwana w’umukobwa agejeje imyaka 13, se umubyara amwubakira inzu y’ibyatsi iri ku ruhande zimwe twe twita ikibahima. Iyi nzu ni yo umukobwa yifashisha aryamana n’umuhungu wese ashatse kugira ngo amenye umukwiriye.

Uku niko utwo tuzu twabo tuba twubatse. Batwita utuzu tw’urukundo

Abahungu bo muri aka gace ka Kreung batozwa kubaha abakobwa. Kubaha abakobwa ngo nibyo bituma babona abakobwa benshi bo kuganira na bo. Ibi ngo biborohereza kuryamana na bo bikaba byabongerera amahirwe yo gutoranywa cyangwa se gutumirwa muri icyo kibahima.

Uyu muco udasanzwe w’abaturage bitwa Kreung ubuza gatanya iyo ari yo yose. Muri uyu muco, bashishikariza umukobwa gukundana n’abahungu benshi bashoboka kandi akaba yabatumira muri iyo nzu ye icyarimwe. Ishyari no gufata ku ngufu ntibirangwa muri aka gace.

Iyo umukobwa abonye ko uwo yahisemo atakimunyuze, aramureka agafata undi. Nubwo umukobwa aba afite abakunzi benshi cyane bashoboka, ntiyagaragara na bo mu ruhame keretse igihe yasabwe cyangwa yashyingiranywe n’umwe muri bo.

Ku bijyanye no gutwita, umukobwa watwise ahitamo uwo yitirira umwana mu bo baryamanye bose ashingiye k’ufite ubushobozi bwo kuzarera uwo mwana utaravuka.

Nubwo hari uyu muco utangaje utya, Cambodia ntiyigeze igaragaramo Virusi ya SIDA kugera muri 1991. Gusa kuva ubwo kugera muri 2003, iki gihugu cyabaye kimwe mu bihugu birimo Virusi ya SIDA ku kigero cyo hejuru muri Aziya.

Kubera iterambere no gukangurira abaturage kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byakozwe na Leta ya Cambodia, uyu muco ntukiganje cyane nka mbere.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here