Home INGO ZITEKANYE Bishop Rugagi Innocent ,yagize icyo avuga ku kijyanye n’abakobwa b’abatinganyi bamaze ...

Bishop Rugagi Innocent ,yagize icyo avuga ku kijyanye n’abakobwa b’abatinganyi bamaze iminsi bavugwa mu Rwanda I Kigali.

Inkuru imaze iminsi iri kuvugwa cyane mu Rwanda ni iy’umukobwa w’umunyamakurukazi wahisemo kwibanira n’undi mugenzi we bahuje igitsina. Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Werurwe 2017 mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hasohotse inkuru zivuga ku bakobwa babiri, umwe witwa Ndayisaba Fernand na Umuhoza Mucyo Rebecca biyemereye ko biteguye kubana nk’umugore n’umugabo.
Ni umuco utamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abantu benshi babyamagana bavuga ko bidakwiye kwimikwa. Bishop Rugagi Innocent nawe yagize icyo abivugaho . Ubwo yari mu iteraniro mu Itorero ashumbye kuri iki cyumweru tariki ya 19/03/2017 mu materaniro ya nimugoroba asanzwe aba buri cyumweru.
Mu magambo ye yagize ati: “ Hariho abantu benshi bananiwe kwihanganira ubuzima babayemo, noneho bigatuma Satani abona urwaho rwo kubereka inzira bakwiriye kunyuramo zidasobanutse kugira ngo bahunge ubuzima barimo .
Nka bariya bakobwa bamaze iminsi bavugwa b’abatinganyi, bari abari babereye umuryango,itorero ndetse n’Igihugu muri rusange. Ariko Shitani yabateje umudayimoni w’ubutinganyi. Mubyo bashakaga no kuvugwa cyane birimo kugira ngo babe ibyamamare, kandi koko baranavuzwe. Mu minsi mike hazaza n’abaterankunga n’abanyamategeko baje kubavugira ngo ko uburenganzira bwabo burikubangamirwa!
Ibi bintu maze kubyumva nishwe n’agahinda ndetse nfatwa n’umubabaro mwinshi. Erega ukumva abana b’abakobwa barikwisobanura ngo ni uburenganzira bwabo ngo n’abatarabyumva ni imyumvire mike nabo bazabyumva! Imana idukize abadaimoni mu izina rya Yesu.

Nafashwe n’umubabaro mwinshi kwumva umudaimoni uri muri bariya bakobwa.

Ntacyo abantu bagomba kwumva aho, ahubwo ni ugusenga cyane n’abo shitani yigaruriye nk’abo bari, Imana ikabamurikishiriza umucyo wayo bakagaruka mu nzira nziza.”
Mu gihe byahwihwiswaga ko abakobwa 2 bahuje igitsina Becky Mucyo n’umukobwa uzwi nka Ferrand bemeranyije kurushinga bikavugishe benshi muri kigali ndetse bamwe bakavuga ko ari amahano akomeye ko m’umuco nyarwanda ntaho byabaye kuri iyi nshuro Becky na Ferrand bashyize hanze amafoto baryamanye mu buriri , kugira ngo bakureho urujijo kubaba bagikeka ko ibyo bavuga byaba ari amashyengo.
Bishop Rugagi yashoje avuga ko ibi bibabaje cyane kandi biteye agahinda yaba ku bakristo ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange. Ati: “ Abantu bagomba gukomera kucyo Imana yavuze ku buzima bwabo,ndetse bakamenya naho bagana kugira ngo batazajya bitiranya aho bajya n’aho bageze.”
 
Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here