Home AMAKURU ACUKUMBUYE Biyemeje gufata ibihe byo gusenga kugira ngo Imana ibahindurire amateka: Reba ibikorerwa...

Biyemeje gufata ibihe byo gusenga kugira ngo Imana ibahindurire amateka: Reba ibikorerwa urubyiruko rwo muri Danmark rwujuje imyaka 25 rutarashaka. Amafoto:

Mu isi yose abantu bagenda bagira imico itandukanye bitewe n’igihugu bakomokamo. Ni kimwe rero mu Gihugu cya Danmark bafite umuco utangaza abantu benshi ndetse urubyiruko rwaho rukaba ruhangayikijijwe cyane n’imihango ikorerwa urubyiruko rwabo rugeza imyaka 25 rutarashaka.
Urubyiruko rwo muri iki gihugu ( yaba umuhungu cyangwa umukobwa) ugejeje imyaka 25 atarashaka umunsi wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ubwo ni ukuvuga isabukuru y’amavuko guhera ubwo yizihiza imyaka 25 akiri ingaragu, akorerwa ibikorwa bo bafata nk’ibirimo ubunyamwaswa kandi bakaba basaba abanyamasengesho kuba babasengera uyu muco ukazahinduka .
Ubwo ku munsi w’isabukuru y’uwujuje iyo myaka bamusukaho ibintu bibi bitandukanye, ifu,umukungugu,kumuvuruguta mu byondo ku muzirika amaboko n’amaguru ,kumushira mu mazi ashyushye, kumwegereza umuriro mwinshi , kumupfuka umunwa akananirwa guhumeka kandi ibi byose biba biherekejwe n’amagambo mabi n’ibitutsi kuko aba afatwa nk’umuntu wananiwe kwuzuza inshingano ze.
Ibi kandi umuntu abikorerwa kuva yakuzuza imyaka 25 bigakomeza buri mwaka uko yijihije umunsi we w’amavuko. Kuburyo uru rubyiruko akenshi rushaka rusiganwa n’iyi myaka kugira ngo batazahohoterwa. Urubyiruko rusenga rukaba ruvuga ko bagiye gufata ibihe byo gusenga kugira ngo Imana izabahindurire amateka.
Amafoto:
 
dan-1 dan2
dan3
 
Munyaneza Pascal.

106 COMMENTS

  1. “My husband and i have been very delighted Edward could carry out his investigations from the precious recommendations he got when using the web page. It’s not at all simplistic just to continually be giving for free methods that many many others may have been selling. And we all already know we have the website owner to be grateful to for this. The illustrations you made, the easy website menu, the friendships you can make it easier to create – it’s all amazing, and it’s really making our son and us do think that content is enjoyable, which is certainly unbelievably fundamental. Thank you for the whole thing!”

Leave a Reply to שימי שרגא Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here