Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Bo ko barongora babyara babo?” Prezida Museveni asubiza Blinken

“Bo ko barongora babyara babo?” Prezida Museveni asubiza Blinken

Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rihana abantu  baryamana bahuje ibitsina,bazwi nk’abatinganyi (LGBT), ibintu byatumye bamwe batanga ubutumwa ku ruhande bahagazeho, harimo  Antony Blinken.

Inteko ishingamategeko ya Uganda iheruka kwemeza itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, bazwi ku izina rya LGBT.  Aho bakwemeza ko  umuntu uzajya ugaragarwaho ibyo bikorwa, akwiriye kuzajya ahanishwa igihano cy’urupfu. Ibintu byatumye abantu batandukanye yaba ababishyigikiye, cyangwa abatabishyigikiye bagira icyo bavugaho.

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye umushinga w’Itegeko rikumira abaryamana bahuje ibitsina,

Abo bantu bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba ushyizweho umukono ukemezwa nk’itegeko na Perezida Yoweri Museveni.

Bijyanye n’uyu mushinga w’itegeko, inshuti, abo mu muryango n’abandi baturage bafite inshingano yo gutanga amakuru ku bategetsi mu gihe bamenye abantu bahuza ibitsina ari ab’igitsina kimwe.

Guterana amagambo mu butumwa butandukanye, hagati ya Prezida Museveni wa Uganda n’ umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za America Antony Blinken, nyuma y’icyemezo gihana abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda.

Muri iki gihugu cya Uganda batoye umushinga w’Itegeko kugira ngo bakumure  abaryamana bahuje ibitsina, ari naho hahereye ubutumwa butandukanye, ku bantu benshi, harimo abategetse n’abayobozi batandukanye, bagaragaza aho bahagaze kuri uyu mwanzuro w’igihugu cya Uganda.

Muri abo bagaragaje ko batishimiye uyu mwanzuro, harimo  Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za America  Antony Blinken, yabyamaganiye kure.

Mu butumwa bwe yatangaje ko ibyakozwe n’abanyauganda, ari uguhonyora ireme ry’ibanze ry’uburenganzira bwa muntu, kandi   bibangamira no kurwanya agakoko gatera Sida (HIV/AIDS). Yasabye kandi Leta ya Uganda kwongera gutegereza ku ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko.

Ku ruhande rwa Uganda Prezida Kaguta Museveni, yabigarutseho ubwo yari mu Inteko isnhingamategeko aho yagize  ati” Ibihugu byo mu burengerazuba bikwiye guhagarika guta igihe cyabyo ku burengnzira bwa muntu, bashaka gushyira imico yabo ku bandi. Abanyaburayi n’andi matsinda barongora bayara babo n’abandi bafitanye isano.”

Prezida Museveni kandi, yakomeje agaragaza ko nabo hari ibintu byinshi bakora, ariko badahabwa ibihano kuko ariko babyumva.

Yakomeje agi ati “Ino gushakana mu bwoko (clans) ni umuziro. None tubashyirireho ibihano ko barongora benewabo?”

Mu mwaka wa 2014 , ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru CNN,   prezida  Museveni   yatangaje ko niyo abanyaburayi bahagarika ubucuruzi na Uganda, Bo bakomeza bakabukorera mu gihugu cyabo ndetse bakanahatura

Uganda ntiyahwemye kugaragaza uruhare ihagazeho ku kijyanye n’ababana bahuje igitsina, ndetse bagiye bashyirirwaho ibihano bikakaye.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here