Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bresil : Umugabo wiyambitse nk’umukobwa we ashaka gutoroka gereza yasanzwe yapfuye

Bresil : Umugabo wiyambitse nk’umukobwa we ashaka gutoroka gereza yasanzwe yapfuye

Abakuru ba gereza mu gihugu cya Brezili basanze umugabo wari warahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ari mu cyumba cya gereza yari afungiyemo yapfuye, iminsi itatu nyuma yaho umugambi we wo gutoroka gereza yiyoberanyije upfubiye.

Abakuru ba gereza bavuze ko bisa nkaho Clauvino da Silva yaba yiyahuye.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abarinzi ba gereza bahagaritse Silva ubwo yageragezaga gusohoka muri gereza yiyoberanyije nk’umukobwa w’umwangavu.

Videwo imugaragaza yikuraho ikintu kimwe ku kindi ibyo yari yakoresheje mu kwiyoberanya – birimo igikanka gihimbano yari yishyizemo ndetse n’imisatsi y’imiterano yambarwa n’abagore – yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Silva wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yari mu gifungo cy’imyaka 73 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Ejo ku wa kabiri, abarinzi ba gereza ya Bangu 1 yo muri leta ya Rio de Janeiro – imwe mu zigize Brezili – ni bo bamusanze yapfuye.

Yari yimuriwe muri iyi gereza nyuma yaho umugambi we gutoroka uburijwemo.

Igitangazamakuru O Globo cyo muri Brezili cyatangaje ko yari afungiye mu kato kuva yakwimurirwa muri iyo gereza.

Silva yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yatahurwaga agerageza gutoroka gereza ya Bangu 3 yambaye ibirimo ‘isutiye’ (soutien-gorge), indorerwamo, ishati n’imisatsi y’imiterano y’abagore ngo akunde ase n’umukobwa we w’imyaka 19 y’amavuko wari wamusuye.

Clauvino da Silva yari yarakatiwe gufungwa imyaka 73

Abarinzi ntabwo bigeze bajijishwa n’uko kwihinduranya, nuko bafata videwo ya Silva yikuraho kimwe ku kindi ibyo yari yambaye ngo yiyoberanye.

Uwo mukobwa we wari wasigaye mu cyumba cya gereza ubwo se we yageragezaga gutoroka, ari gukorwaho iperereza hamwe n’abandi bantu umunani bashinjwa kurenga ku mategeko mu gufasha imfungwa kugerageza gutoroka gereza.

Mu mwaka wa 2013, Silva yari yahiriwe no gutoroka gereza ubwo yacaga yihuse ahanyura imyanda iva muri gereza y’ahitwa i Gericin. Nyuma yaho yaje kongera gutabwa muri yombi.

Src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here