Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Bishimira intambwe bateye mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

Bugesera: Bishimira intambwe bateye mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

Abayobozi, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Bugesera barishimira intambwe bateye yo gukumira imfu z’ababyeyi n’abana, banatangaza ko intego ari ukudasubira inyuma.

Imibare yazaga mu myaka yatambutse yagaragazaga ko imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cy’ibyara cyari hejuru, ariko ubu bakaba bishimirwa kuba mu bufatanye bw’abantu bose yaba inzego z’ubuzima, abafatanyabikorwa, ndetse n’ababyeyi bumvise akamaro ku kubyarira kwa muganga kugira ngo bitabweho bityo birinde kuba abana bapfa bavuka, cyangwa ababyeyi nabo bakaba bapfa babyara.

Umunyamakuru wa Ubumwe.com ubwo  kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022 yaganiraga na bamwe mu babyyi ku bitaro bya ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera , bamutangarije ko  nta babyeyi n’abana bagikunze gupfira kwa muganga kuko abaganga bakora uko bashoboye bagakiza ubuzima bwabo, aho yanagarutse ku babyeyi bamwe bakibyarira mu ngo.

Niyorumuri Diane yagize ati” Naje ndembye nziko ngiye gupfa, ariko baranduhuye.  Ntabwo ari byiza ko umubyeyi akwiye kubyarira mu rugo kuko iyo biza kumbaho nari gupfa, banyitayeho uko bashoboye kose ntabwo wahatakariza ubuzima, kuko nababutakaza biba byatewe no gutinda kugera kwa muganga”.

Dr Cyrile Ntahompagaze, wari uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya ADEPR Nyamata, avuga ko imfu z’abana bapfaga bavuka n’ababyeyi batakazaga ubuzima babyara wagabanutse mu buryo bushimishije. Agaragaza ko aho bavuye ari kure, ariko bagifite n’intambwe bagomba gutera,

Ati “ Wasangaga buri kwezi dufite umugore wapfuye abyara, ariko ubu turamara amezi ane atanu ndetse n’atandatu nta mubyeyi upfuye abyara. Mu bana wasangaga tugeze muri 25 na 30 ku kwezi, ariko ubu intego twihaye ni ukuza munsi y’icumi kugirango tugire abana bake.”

Abafatanyabikorwa bose, bavuga ko intego ari imwe: Kurandura burundu impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.

Kemirembe Ruth Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera avuga ko n’ubwo hari ababyeyi bake bagifite imyumvire yo kubyarira murugo, nk’akarere bazakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gahunda yo kubyarira kwa muganga.

Yagize ati ” kugeza ubungubu twavuga ko imyumvire hari urwego imaze kugeraho nubwo tutaragira 100%, kuko twifuza ko umubyeyi wese usamye agomba nibura kubahiriza gahunda zo kwa muganga harimo no kwipimisha ariko na none akabyarira kwa muganga kuko gahunda ya Leta ni uko ababyeyi bose batwite bagomba kubyarira kwa muganga.”

Polly Dunford Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru  wa Intrahealth International  batera inkunga ibi bitaro binyuze mu mushinga witwa Ingobyi Activity avuga ko yishimiye ubufatanye kandi buzakomeza.

Yagize ati” Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, nashimishijwe na buri kimwe nasanze aha uyu munsi, Kandi ntewe ishema n’ubu bufatanye . Turizera ko ubu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Intrahealth buzakomeza mu myaka myinshi iri imbere”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko  hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu gihugu, kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1071 ku babyeyi 1000. Muri 2015 baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 bari 203.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here