Home INGO ZITEKANYE Bugesera: Covid-19 yatumye abaturage batabona amakuru ajyanye n’ubuhinzi.

Bugesera: Covid-19 yatumye abaturage batabona amakuru ajyanye n’ubuhinzi.

Bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera bavuga ko icyorezo cya Coronavirus, cyatumye batabona neza amakuru y’iteganyagihe abafasha mu kunoza ibikorwa by’ubuhinzi , bityo bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo no kwangirika kw’imyaka.

Nyandwi Jean Marie Vianney  ni umuhinzi wo mu murenge wa Mareba  umudugudu wa Rusagara, avuga ko nk’abahinzi batorohewe no kubona amakuru y’iteganyagihe nk’uko byari bimenyerewe ko hazaga bamwe mubafashamyumvire mu bubuhinzi bakabagira inama zijyanye n’iteganyagihe.

Yagize ati “ Amakuru y’ubuhinzi muri iki gihe  tuyumva kuri radio gusa,  Abajyanama b’ubuhinzi bajyaga baza bakadusanga mu mirima yacu  bakadusobanurira, ndetse bakanabidukangurira mu nama. Ariko kubera Coronavirus yaje byose byarahagaze  turi kwirwariza. Ubu inyanya zirikwangirika kubera  nta makuru  tukibona nabazaga kutugurira baragabanutse cyane”.

Nyirantawuziyandemye Chantal umuhinzi wabigize umwuga uvuga ko atakibona amakuru ku iteganyagihe yamufasha  mu buhinzi.

Nyirantawuziyandemye Chantal utuye mu mudugudu wa Gasagara akagali ka Rugarama mu murenge wa Mareba, aragira ati  “Kuva iki cyorezo cyaza  nta mufashamyumvire ndabona wenda azahano mu murima ngo arebe uko duhinga wenda abe yanaduha ibitekerezo atubwire iby’iryo teganyagihe cyangwa uko dutera, ingano yifumbire. Mbese ubu turi kwirwariza, jyewe amakuru  nyakura aho ngurira ifumbire kuko niho hantu byibuze mbasha kubona abo mbaza bakansobanurira.”

Nyirantawuziyandemye Chantal umuhinzi wabigize umwuga uvuga ko atakibona amakuru ku iteganyagihe yamufasha mu buhinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhuha Ruzagiriza Vital avuga ko bagerageje gufata ingamba bakibona ko  hari ubuzima bw’abaturage buri kuhazaharira kubera iyi Coronavirus. Yagize ati “Ariko  twashyizeho abayobozi n’abakozi bo mu Murenge bamanuka bakajya kunganira abo mu tugali na bo bagafatanya n’abavuga rikijyana muri ako kagali na bo rero bakigabanyamo amatsinda ajya mu mudugudu kugira ngo babashe gufasha wa muhinzi kubona  amakuru y’iteganyagihe abafasha mu kunoza ibikorwa by’ubuhinzi kugira ngo babashe kuba babona umusaruro

Akomeza agira ati:”twagiye twirinda kubahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo,  ntago rero nabura kuvuga ko ari  urugamba rukomeye , ariko na none  tugomba kurutsinda kuko ubu twashyizeho  imboni z’umuhinzi muri buri mudugudu bashinzwe gufasha abo bahinzi. Ikindi ni uko ahaba hakiri bene ibyo bibazo naho tukaba tugiye kubakurikirana tubafashe kugirango nabo bitabweho”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhuha Ruzagiriza VitaL asobanura ingamba umurenge wafashe.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko ubukungu mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 bwazamutse ku gipimo cya 9.4%.

Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa ishoramari ryabafasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ugatunganywa  neza kugira ngo ube wabikika igihe kinini unabashe koherezwa hanze y’igihugu.

 

Ndacyayisenga  Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here