Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Ibibazo byari byaradindiye muri serivise z’ubutaka byabonewe ibisubizo.

Bugesera: Ibibazo byari byaradindiye muri serivise z’ubutaka byabonewe ibisubizo.

Icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka mu Karere ka Bugesera ni igikorwa kiba ari ngaruka mwaka hagenderewe gutangwa serivise zihuse kandi nyinshi mu gihe gito zijyanye n’ubutaka.

Ni igikorwa gifasha abaturage bari barasiragiye mu byangombwa ariko ntibibashe kuboneka, bagakora ku buryo ibibazo byakemuka bakabibona  vuba kandi badasiragijwe.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko iyi minsi iri kubafasha kubona ibyangombwa bari barabuze kandi babikeneye.

Nsengiyumva Jean Bosco wo mu Murenge wa Musenyi, Akagali ka Nyagihunika, umudugudu wa Rugarama avuga ko iki cyumweru iyo kije gikemura bya bibazo byatumaga basiragira mu miremge

Ati” Iki cyumweru cyahariwe  ubutaka iyo kije serivise zirihuta kurenza, kuko wajyaga kwirirwa wicaye ku murenge bakubwira ngo genda uzaze ejo bikaguma gutyo, icyifuzo cyacu ibi bintu byagahozeho tugahora tubona amahirwe nk’aya  kuko abaturage twese turorohewe”.

Nsabimana Jean Nepomsen wo Murenge wa Gashora avuga ko icyumweru cyahariwe ubutaka ari cyiza kuko cyabafashije kubona ibyangombwa bitadinze.

Ati” Nari naje guhesha umwana wanjye icyangombwa cy’ubutaka nari naramuhaye ariko batwakiriye neza ntibahatwirije, ubu turaza turi benshi bakadukorera rimwe tugataha tugasaba ko bakongera abakozi bikajya bihora gutya”.

Kabano Alphonse Noteri w’umurenge wa Nyamata avuga ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo abaturage bahabwe serivise zihuse kandi vuba.

Ati” Iki gikorwa gitegurwa ku mpamvu zo kugira ngo abaturage bahabwe serivise zihuse kandi zibegereye cyane, kuko ibyangombwa bibasha kuboneka mu buryo bworoshye kandi  vuba, kuko abantu bose babikoramo baba bari ahantu hamwe nta kuvana dosiye hamwe uyijyana ahandi kuko byose biba biri hafi yabo, tuba turi kumwe n’ umubitsi w’inyandiko mpamo muntara y’iburasirazuba, ibyangombwa bimara gukorwa abishyira mu bikorwa akabyemeza umuntu agahita atahana icyangombwa, ni kintu cyihariye gifasha abaturage bakabona ibyangombwa mu buryo bwihuse”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko ahari ibibazo byari byaratinze kurangira  bigomba gukemuka  muri iki cyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka (Land week)

Ati” Muri serivise zitangwa harimo guhererekanya ubuta ku babuguze kugira ngo byihute buva kuri A bujya kuri B , harimo gukemura ibibazo bigaragara nko kurengera ubutaka, gutanga impushya zo kubaka ziba zarasabwe, gufasha abantu izungura ku bahuriye ku butaka hakurikijwe amategeko, gutanga ibyangombwa ku wa baruje bikihuta, no  kubaruza ubutaka budafite aho bwanditswe bikihuta”

Richard akomeza avuga ko kugirango bishoboke kandi vuba habaho guhuza inzego zose bireba zigakorera hamwe zegereye abaturage.

Mutabazi Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ubwo yari mu kiganiro n’amanyamakuru,

Ati” Habaho guhuza imbaraga kw’abakozi babishinzwe bagahurizwa hamwe, harimo abashinzwe iby’ubutaka, baba bafite ibyo bagenzura n’ibyo bemeza nabo bahari, hakabaho no kwifashisha  n’abakozi bo mutundi turere two mu burasirazuba baza kubafasha kugira ngo byihute, n’ibiro by’umubitsi w’inyandiko mpamo ku rwego rw’Intara, ari naho bahita babyemeza bidafashe igihe ngo bikemuke.”

Mu minsi itatu gusa hatangijwe icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka hamaze kwakirwa dosiye zirenga 1000

 

Mukanyandwi Marie Louise  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here