Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba abagize Inama njyanama muri aka karere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye harimo iza Gisirikare, Police bihurije hamwe n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda bakora umuhanda wari warasibamye warahindutse nk’inzira.
Igikorwa cy’umuganda cyahuye na gahunda yo gutangiza icyumweru cy’umujyanama insanganyamatsiko yacyo igira iti” Umuturage ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere”.
Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda bemeza ko biteguye amatora ateganyijwe taliki 15 Nyakanga 2024 kandi ko bagenda basobanurirwa n’inzego bireba ibijyanye n’amatora
Kubwimana Anastase avuga ko inzego z’aho batuye zibafasha kubabwira ibijyanye n’amatora y’ abadepite na Perezida.
Ati” Mu nama abayobozi badusobanurira ibijyanye n’amatora bakaza no mungo tukareba ku ma lisiti ko turiho utariho bakamushyiraho, n’ubushize mu matora ya perezida nari natoye n’ubu turiteguye kandi tuzatora neza”.
Nyinawumuntu Rosa avuga ko batumvaga uko bazatora Perezida n’abadepite umunsi umwe ariko abayobozi babegereye bakabasobanurira.
Ati” Urumva nk’abaturage ni ubwambere tugiye gutora bariya bayobozi bose icyarimwe, dusanzwe dutora Perezida gusa ariko abayobozi bagenda badusobanurira neza uko bizakorwa turi kugenda tubyumva”.
Mu kiganiro n’abaturage bari bitabiriye umuganda Faustin Munyazikwiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera w’agateganyo avuga ko intego yabo ari ugushyira umuturage ku isonga nk’imiyoborere myiza n’iterambere.
Ati” Kugira ngo umuturage abashe kujya ku isonga ry’imiyoborere myiza n’iterambere hari byinshi twifuje ko tuzaganiraho muri kino cyumeru Cy’Umujyanama harimo kubashishikariza gukomeza kwitegura neza amatora ya Perezida n’amatora y’abadepite, gutanga mituweri y’umwaka wa 2024 na 2025 kuko tuzi akamaro kabyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ Uburasirazuba, Madamu Nyirahabimana Jeanne yasabye abaturage ba Mareba kwitegura amatora neza bareba ko bari kuma lisite bikosoza ndetse n’abazatorera aho batatoreye mu matora y’ubushize bakabasha kwiyimuza hakiri kare.
Ati” Icyo dusaba abaturage ni ukwitegura amatora kuko kugira ngo ubashe gutora ni uko uba ufite imyaka y’ubukure ufite indangamuntu uri no kuri lisite y’itora, aricyo cy’ibanze kugira ngo umuturage wese ugejeje imyaka yo gutora abe ari kuri lisiti yo gutora, habeho no kwikosoza. Turashishikariza abaturage kureba ko bari kuri lisiti y’itora ndetse no kumenya aho bazatorera”.
Nyirahabimana Jeanne yavuze aho bageze mu myiteguro y’amatora nk’ubuyobozi.
Ati” Nk’ubuyobozi tuba tugomba gutegura abaturage tukamenya ko abakandida baziyamamaza naho baziyamamariza, tukamenya uko ibikorwa bizagenda ndetse n’umutekano, tukamenya ko ibintu byose biri mu mwanya mbere y’ uko amatora atangira, tukamenya uko amatora azagenda, aho azabera, n’ibikenewe ngo azagende neza ibyo nibyo turimo kandi tubigeze kure”.
Uretse ibijyanye n’ amatora abaturage bo mu Murenge wa areba basobanuriwe ,Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yibukije abo baturage, ko bakwiye kwirinda kubaka mu kajagari, gutanga amakuru mu gihe hari abana bahohotewe, anasaba ababyeyi kwirinda amakimbirane mungo kuko bikurura ibibazo byinshi birimo no guta amashuri kw’abana.
Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Bugesera yanavuze ku bibazo byari byaragaragajwe n’ abaturage bo mu Murenge wa mareba by’amazi n’umuriro ko kuri ubu byakemutse kuko hubatswe amavomo 13 naho amashanyarazi hari gukorwa ubuvugizi ku bufatanye na REG ngo ahataragezwa amashanyarazi nabyo bikemuke.
Kanda hano,usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise