Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Nyuma y’ikusanyamakuru, bemeje ko hari ibyifuzo by’abaturage bigiye kwitabwaho

Bugesera: Nyuma y’ikusanyamakuru, bemeje ko hari ibyifuzo by’abaturage bigiye kwitabwaho

Mu kare ka Bugesera ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu taliki 29 Ugushyingo 2024 bagize inama nyunguranabitekerezo yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Abayobozi b’Amashami mu Karere, ku ikusanyamakuru ryakozwe na fva rigaragaza ibyifuzo by’abaturage bifuza ko byazitabwaho mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’Akarere.

Mu byagaragajwe harimo ubucucike bukigaragara mu mashuri, intebe nkeya zituma abana batabasha kwicara uko bikwiye, amashanyarazi ataragera ku baturage n’Ibindi…

Sebarundi Ephrem umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ririma mu Karere ka Bugesera yagaragaje ko bimwe mu bibazo byagaragajwe hagiye kushyirwamo imbaraga bigakemuka.

Iyi nama yaganiriwemo ibintu bitandukanye.

Ati” Mubyo tugiye gushyiramo imbaraga hari ibibazo bidasaba ingengo y’imari muri byo harimo ibyo abaturage bifuza ko bakorerwa ubuvugizi, hari imikorere itishimirwa n’abaturage y’ibigo bimwe na bimwe, harimo nka Poste de Sante abaturage banenga imikorere yazo,ariko kuko biri munshingano zacu dufashe umwanzuro wo guhwitura abakozi bazo tubagaragarize ibishimwa n’ibigawa kugirango babikosore, hari n’ibindi bibazo by’amavuriro aba agomba gusobonarira abarwayi nk’ugiye kwivuza yakenera ambiranse akayibura yajyanye undi murwayi ku kindi kigo nderabuzima, icyo gihe bisaba ko asobanurirwa, hari ibibazo by’ubucucike mu mashuri, abayobozi batandukanye ku rwego rw’umurenge bihaye gahunda yo kwishakamo ibisubizo intebe ahantu hanyuranye nibura kugira ngo abo bana bige bameze neza”.

Sebarundi avuga ko ibyifuzwa n’abaturage hari ibigiye kwihutishwa.

Gakwaya Jean Marie Vianney umuyobozi w’umushinga PPIMA muri Faith Victory Association (FVA) avuga ko hari ibibazo byabashije gukemuka ariko hakiri n’ibindi bitarakemuka.

Ati” Muri uyu mwaka tumaze dukorera mu Karere ka Bugesera igice cya mbere kuva muri Mutarama – Kamena 2024 twakoze ibikorwa bya serivise zitangwa ku baturage, ni ubushakashatsi tureba abaturage bakagaragaza serivise bahabwa uko zihagaze. Igece cya kabiri kuva Nyakanga- Ugushyingo abaturage baba bagaragaza ibikorwa byashakirwa ingengo y’imari, twasanze hari ibyabashije gukemukira ku rwego rwo hasi, ariko harimo n’ibindi bibazo bigikomeye birimo ubucucike bw’abana bari mu mashuri, intebe zo kwicaraho, amarerero akiri make mu midugudu, ingo zitarabona amashanyarazi, ibibazo biracyarimo bikeneye ingengo y’imari mu karere ka Bugesera”.

Umushinga PPIMA uha uruhare abaturage kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa hifashisha ikarita nsuzumamikorere ni umushinga umaze mu Karere ka Bugesera imyaka 3 ukorera mu Turere 5 aritwo Bugesera Rusizi, Ruhango, nyanza na gisagara.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS