Home AMAKURU ACUKUMBUYE Burundi : Abapolisi bakubise umusaza w’imyaka 70 bamushinja uburozi bari mu mazi...

Burundi : Abapolisi bakubise umusaza w’imyaka 70 bamushinja uburozi bari mu mazi abira.

Minisiteri y’ umutekano no kurwanya ibiza mu Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi bagize uruhare mu gukoza isoni umusaza w’ imyaka 70 bakamukubitira mu ruhame bamwita umurozi.

Ku wa gatatu tariki 20 Gashyantare nibwo abo bapolisi bakubise uyu musaza ahitwa Mugara ku bilometero 70 mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura.

Ubwo iki gikorwa kigayitse cyabaga, hari abari bahari bafata amashusho aza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, barimo n’abatavugarumwe na Leta y’u Burundi. Nk’uko tubikesha Observateur 24.

Mu mashusho yafashwe, humvikanamo ijwi ry’umupolisi umwe avuga ati : « Munzanire umuhoro mwiza muce ijosi » Abandi nabo bati . « Kuramo izo sandal uzamure ibirenge ku gikuta »

Minisiteri y’ umutekano no kurwanya ibiza mu Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi bagize uruhare mu gukoza isoni umusaza w’ imyaka 70 bakamukubitira mu ruhame bamwita umurozi.

Minisiteri y’ umutekano mu Burundi yatangaje ko abapolisi babikoze batawe muri yombi, yongeraho ko babikoze babitumwe n’abatavugarumwe na Leta y’ iki gihugu.

Yagize iti Iperereza ku mashusho y’ abapolisi bakorera umusaza ukuze iyicarubozo: Ababikoze bamenyekanye bose batawe muri yombi. Babikoreraga abanzi b’ u Burundi bucya I Geneve habera inama ku burenganzira bwa muntu”.

 

M. Pascal

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here