Home AMAKURU ACUKUMBUYE Burundi: Agathon Rwasa agiye kugana inkiko

Burundi: Agathon Rwasa agiye kugana inkiko

Nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi imaze gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Evariste Ndayishimiye ariwe uri ku mwanya wa mbere, Agathon Rwasa wagize amajwi ya kabiri yavuze ko agiye kugana inkiko.

Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaje imbere n’amajwi 68,72% Agathon Rwasa wagize amajwi ya kabiri wo mu Ishyaka CNL wagize amajwi 24,19% yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora ndetse bazarega mu nkiko.

Amakuru dukesha BBC Rwasa yagize ati: “Twanze ibyavuye mu matora, kandi tuzageza ikirego cyacu mu rukiko…urukiko mu Burundi nirutaturenganura tuzajya mu rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

“Muri aya matora twarahohotewe, twarakubiswe bamwe barafungwa abandi baranicwa, ibyo byose ni ibimenyetso byerekanaga ko ibi bivuye mu matora ari byo bashakaga”.

Rwasa avuga ko mu myaka 15 ishize ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwaranzwe no guhohotera abatabona ibintu kimwe nabwo muri politiki.

Ati : “Ni ubutegetsi bwazambije ubukungu, bwazambije ibintu byose n’imibanire n’ibindi bihugu, Abarundi ni nkaho turi twenyine, ibyo Abarundi barabirambiwe.

“Muri aya matora abarundi bari berekanye amahitamo yabo, niyo mpamvu dusaba ko uguhitamo kwabo kubahirizwa”.

Bwana Rwasa avuga ko atabona ko Evariste Ndayishimiye ari umuntu witeguye gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Gusa agira ati: “Ariko nabona ko Abarundi bose ari bamwe tuzakorana naho nakomeza inzira barimo ntabwo bizoroha”.

Amategeko ateganya ko utemera ibyavuye mu matora atanga ikirego mu gihe kitarenze amasaha 48.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here