Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bwambere umukino wahageze Kubera ivanguraruhu

Bwambere umukino wahageze Kubera ivanguraruhu

Umukino wahuzaga Paris saint Germain na Basaksehir wa Champions league ku mugabane w’uburayi wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 8/12/ 2020 wahagaze nyuma yuko umusifuzi akoresheje amagambo y’ivanguraruhu ku mutoza w’umwirabura, umwe mu bungirije muri Basaksehir yo muri turkey.

Umusifuzi wa 4 yakoresheje amagambo atishimiwe n’abakinnyi ubwo yakoreshaga amagambo atari meza, aho yakoresheje ijambo “Nigroe” ayabwira umwe mu batoza ba basaksehir witwa Pierre Webo ukomoka muri Cameroon, ashaka kumvikanisha umwirabura ariko usa n’inguge. Ayo magambo rero niyo yaje guteza umwiryane no guhangana gukomeye habaho gutongana hagati y’abasifuzi ndetse n’abakinnyi babirabura baribayobowe na Demba bakomoka muri Senegal ndetse bashyigikiwe n’abagenzi babo bahuje uruhu barimo Kylian BAMPPE na Ney’mar Junior bafite ijwi riremereye bitewe n’amazina bafite akomeye, bityo bigira uburemere.

Abakinnyi bahisemo gusohoka mu kibuga umukino urarangira

Byatangiye umutoza wungirije wa Basaksehir pierre Webo ahabwa ikarita itukura akaba yagombaga kujya kwicara mu bafana, azira gutongana n’umusifuzi wa kane kubera ko yakoresheje amagambo y’ivanguraruhu. Umusore Demba yahise atangira gutongana n’uwo musifuzi wa kane aho yari yicaye kuntebe y’abasimbura, mu gihe Kylian Mbappe nabo bagaragaye nabo basabaga uwo musifuzi ubusobanuro bw’ibibaye.
Amagambo Demba Ba, yasubiyemo kenshi, yabazaga umusifuzi ati “ni ryari , ni kuki bigusaba kuvuga ngo uyu mugabo w’umwirabura, ningombwa ko ubivuga?”
Abakinnyi ba Beskitas Istanbul bahise basohoka mu kibuga kumunota wa 23 bakurikirwa n’abakinnyi ba PSG.
Ishyirahamwewe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi ryaje gutangaza ko uwo mukino usubirwamo, ariko bagahindura umusifuzi wa kane, gusa Basaksehir yanga gusubira mu kibuga nyuma y’ibyari bimaze kuba.

Umukino uraza gusubirwamo kuri uyu wagatatu ariko abasifuzi bose bahinduwe. UEFA yanditse iti” biturutse kubyabaye muri iri joro ku mukino wa Paris SG FC ndetse na basaksehir FK, nyuma yo kuganira n’amakipe yombi, hanzuweko umukino uza gutangirira aho wari ugeze kandi hagashyirwaho abasifuzi bashya baza kuyobora umukino. Iperereza kubyabereye mu kibuga naryo rirahita ritangira kugirango hamenywe ibyabaye.”
Paris saint ikaba yatangaje ko “ibijyanye n’ivangura bihabanye n’indangagaciro z’ikipe, umuyobozi w’ikipe, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi. Hashize imyaka 15 paris Saint Germain dushyira imbaraga mukurwanya no kurandura burundu ivanguraruhu ry’uburyo bwose. Ikipe y’umurwa mukuru ni imwe mu makipe yiyemeje guca akarengane.
Perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdogan yanenze ivangura ry’agaragaye mu mukino asaba UEFA” gufata ingamba zikomeye”
Eldogan ati’ ndamagana ivangura ruhu ryakorewe Pierre Webo, umwe mubagize ikipe y’abatoza b’ikipe ya Basaksehir, kandi ndizerako UEFA iza gufata ingamba zikomeye”

Pierre wabo wakorewe irondaruhu

Mutabazi Parfait


 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here