Home AMAKURU ACUKUMBUYE Byamaze kumenyekana ko Cristiano Ronaldo ariwe waguze ya modoka ya mbere ihenze...

Byamaze kumenyekana ko Cristiano Ronaldo ariwe waguze ya modoka ya mbere ihenze ku isi

Icyamamare mu mupira w’amaguru akaba na rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo yaguze imodoka ya mbere ihenze ku Isi, “Bugatti La Voiture Noire.”

Iyi modoka ihenze kurusha izindi ku Isi, ifite igiciro cya miliyoni hafi 10 z’ama Pound arenga miliyari 11 mu manyarwanda.yakozwe muri uyu mwaka wa 2019 ari imwe rukumbi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 uruganda rwa Bugatti Automobiles rumaze rushinzwe.

Iyi modoka ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 413 ku isaha, yamuritswe bwa mbere mu imurikagurisha ry’imodoka ryo mu mujyi wa Geneva.

Uruganda rwa Bugatti rwatangaje ko iyi modoka yashize ibona uyigura ariko birinda gutangaza izina ry’uwayiguze ariko bitangazwa ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ikinyamakuru Dailymail cyaje guhishura ko Cristiano Ronaldo ariwe waciye agahigo ko kugura imodoka ihenze kurusha izindi ku Isi. Uwaguze iyi modoko azaba yemerewe kuyitwara nyuma y’umwaka wa 2021, kubera ko hari ibyo ikiri gukorerwa mbere yuko itangira kugendwamo.

Cristiano  si iyi modoka atunze gusa ihenze, nubwo ariyo ihenze kurusha izindi zose ku Isi,ariko yakunze kugura imodoka za Bugatti, iyo aherutse kugura yitwa Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.15 z’ama pound. Afite n’izindi nyinshi zirimo za Aston Martin, Lamborghini na Rolls Royce Phantom kandi izi zose ni imodoka zihenze.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here