Home AMAKURU ACUKUMBUYE CERULAR izakora ubuvugizi ku masezerano atarashyirwaho umukono

CERULAR izakora ubuvugizi ku masezerano atarashyirwaho umukono

Mu rwego two kurebera hamwe gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, aribyo bita UPR ( Universal Periodic Review), CERULAR n’izindi nzego zitandukanye bakoranye inama ngo bahuze imbaraga barebe uko ibyo byifuzo-nama byagerwaho mu buryo buhindura uburenganzira bw’umuturage bukarushaho kuba bwiza.

Ni mu biganiro byahuje uyu muryango wa CERULAR, abafatanyabikorwa bawo, indi miryango itegamiye kuri Leta bakorana bahuriye mu ihuriro rya ROLAR ndetse n’itangazamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022. Icyari kigenderewe ni  ukurebera hamwe aho ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane kumenya amategeko agenga abaturage ndetse n’amasezerano mpuzamahanga asinywa n’ibihugu ku burenganzira bwa muntu bigeze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa yavuze ko bagiye kwita  ku bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bigakemuka.

John Mudakikwa Umuyobozi wa CERULAR.

Yagize ati:  “Dufite  kwita ku byerekeranye n’uko abaturage babona ubutabera, ikindi cyilciro tuzitaho cyane ni ibijyanye no kureba uburenganzira bw’abafunzwe cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bukabungwabungwa, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru, kwita ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari ibibazo ubona  byugarije cyane umuryango nyarwanda. Hazamo no kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, bakamenya uburyo UPR ikora, bakamenya niba u Rwanda rwarasinye amasezerano mpuzamahanga kugira ngo barusheho guharanira ubwo burenganzira. Tuzanita ku kureba uburyo hasinywa amasezerano amwe n’amwe mpuzamahanga u Rwanda rutarashyiraho umukono kugira ngo uburenganzira bw’umuturage burushaho kubungwabungwa”.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukubagezaho ibikorwa bizakorwa mu myaka 4: “Ikigamijwe muri iyi nama ni ukugira ngo tubagezeho gahunda y’ibikorwa duteganya gukora muri iyi myaka ine, kugira ngo ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe umwaka ushize, dushyiremo imbaraga tubigereho mu buryo bihindura uburenganzira bw’umuturage, imibereho ye ikarushaho kuba myiza.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) mu Ishami ry’ubutabera mpuzamahanga, Bwana Ndengeyinka William wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amenshi mu masezerano Igihungu cyayashyizeho umukono, kandi ko igihe nikigera n’andi azashyirwaho umukono.

Ndengeyinka William (Minijust).

Yagize ati:  “Ntabwo navuga ngo kuba bagana inzego bavuga ngo mwasinya aya masezerano, cyangwa mwasinya ariya baba bakoze nabi! Oya. Ntabwo ari nabi, babisaba hanyuma inzego zikabiganiraho nk’uko n’ubundi ariya masezerano tumaze gusinya agera ku 8 ku rwego rwa Loni (UN) ntabwo yose twayasinye italiki imwe, amwe twayasinye muri 70 andi tuyasinye  ejobundi muri 2008, ni ibintu bigenda bikorwa uko abantu babiganiriyeho”.

CERULAR igiye kureba uburyo hasinywa amasezerano mpuzamahangavamwe n’amwe u Rwanda rutarashyiraho umukobo.

CERULAR ni umuryango ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ukaba waratangije gahunda y’imyaka 4 yo gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa imyanzuro y’uburenganzira bwa muntu, rwasabwe kubahiriza mu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu riheruka. Uyu muryango uvuga ko mu byo uzibandaho harimo kuziba ibyuho bikigaragara mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu hitabwa ku bibazo biri mu butabera buhabwa abaturage, kubungabunga uburenganzira bw’abafungwa, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, harimo n’ubwitangazamakuru.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here